Uwizeye Enock uzwi nka ‘Kagarara’ muri iyi minsi wiyise ‘Ashton Small’ akomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga ndetse izi mbuga umuntu avuze ko ari we uziyoboje inkoni y’icyuma mu Karere ntiyaba yibeshye na cyane ko imibare ibyivugira.
Uyu musore ni umwe mu bantu bari gukurikirwa cyane ndetse ubutumwa bwe bugakundwa n’abatari bake.
Tariki 16 Kamena 2026, ni bwo uyu musore yasangije abamukurikira amashusho y’ubutumire yageneye Ashton Hall amusaba gusura u Rwanda, ndetse akaba yakibonera impano z’Abanyarwanda bafite ubumuga.
Kuva icyo gihe izina rya Ashton Small ryaratumbagiye ku mbuga nkoranyambaga aho afite imibare idasanzwe, ugereranyije n’abandi Banyarwanda bakurikirwa cyane kuri Instagram.
Impamvu ni uko Kagarara amaze iminsi atemberana n’Umunyamerika Ashton Hall wamamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera gukora siporo zidasanze by’umwihariko kwiruka.
Uyu musore yiyemeje gufasha Ashton Small kugira ngo abamukurikira miliyoni ku rubuga rwa Instagram no kumufasha mu bindi bitandukanye.
Mu ngendo zizenguruka Afurika u Rwanda ni rwo rutahiwe nyuma ya Ghana, Cameroun, Nigeria na Bénin. Bakozeyo ibikorwa bitandukanye birimo gufasha abatishoboye guhura n’abanyemari benshi. Urugero ni umunyemari ukomeye muri Ghana, Nana Kwame Bediako bakunze kwita Freedom Jacob Caesar baherutse guhura mu ntagiro za Nyakanga.
Kubera ibi bikorwa imbuga nkoranyambaga za Kagarara zakomeje gutumbagira cyane. Ku wa 30 Kamena 2026, Ashton Hall abinyujije ku mbuga ze yavuze ko yagize bazina we yagize ibihumbi 200 by’abamukurikira mu cyumweru ndetse intego ari ukugira miliyoni.
Ati “Kugira ubumuga ntibivuze kudashobora ni byo ashyize imbere. Yagize abantu ibihumbi 200 mu cyumweru kimwe urugendo rwo kugera kuri miliyoni rurakomeje. Inkuru ye irakomeye cyane ndetse ikwiye kubwirwa Isi yose.”
Ashton Hall wise Kagarara ‘Ashton Small’ yanashyize account ya Kagarara muri ‘bio’ ye asaba abantu kumukurikira akava ku bantu ibihumbi 200 bakagera kuri miliyoni.
Kagarara ayoboje imbuga nkoranyambaga inkoni y’icyuma
Muri iyi nkuru twakoze igereranya tugendeye ku bahanzi babiri b’Abanyarwanda ba mbere bakurikirwa cyane kuri Instagram, The Ben na Bruce Melodie ndetse n’abantu babiri bakurikirwa cyane bo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba ari bo Diamond Platnumz n’uwahoze ari umugore we Zari The Bosslady. Twafashe iminsi 22 kugeza ku wa 8 Nyakanga 2026.
Bruce Melodie ukurikirwa n’abantu miliyoni 1,2 mu minsi 22 ishize yasangije abamukurikira ubutumwa 18 bwibandaga ku bitaramo bya Summer Country Tour yari amazemo iminsi, iyo uteranyije abakunze ubu butumwa bose (likes) usanga ari ibihumbi 116 n’abantu ijana.
The Ben ukurikirwa n’abantu miliyoni imwe mu minsi 22 ishize yageneye abamukurikira ubutumwa butatu bwavugaga cyane ku bitaramo bya Summer Country Tour ndetse n’indirimbo ye nshya Inshallah yitegura gushyira hanze. Ubu butumwa iyo uteranyije ababukunze bose usanga ari ibihumbi 51 n’abantu 800.
Mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Zari The BossLady ukurikirwa n’abantu miliyoni 12.3, mu minsi 22 ishize yasangije abamukurikira ubutumwa umunani bwibanda cyane ku bigo yamamariza, bwose bwakunzwe inshuro ibihumbi 204,4.
Diamond Platnumz usanzwe afite abamukurikira miliyoni 18,7 akaba ari na we muntu ukurikirwa cyane kuri Instagram mu Karere ka Afurka y’Iburasirazuba, mu minsi 22 ishize yasangije abamukurikira ‘ubutumwa icyenda bwiganjemo ibitaramo yagiye akora. Ubu butumwa uteranyije ubona ko abababukunze bose ari ibihumbi 576,7. Aba bose Ashto Small ‘Kagarara’ rabahigika
Kuva tariki ya 16 Kamena 2026, Ashton Small abamukurikira bavuye ku bihumbi 100 kuri ubu bageze ku bihumbi 300, uyu musore mu gihe cy’iminsi 22 amaze gusangiza abamukurikira ‘Post’ 13 zose zifitanye isano n’urugendo arimo we na Ashton Hall bazenguruka ibihugu bya Afurika.
Ubu butumwa uko ari 13 bumaze gukundwa n’abantu hafi miliyoni 12, imibare yaratumbagiye ahanini bitewe n’ubutumwa Ashton Small yakoze tariki 17 Kamena 2026 yereka Ashton Hall ko yiteguye kumwemeza mu gukora siporo, ubu butumwa bwaramamaye cyane aho abagera kuri miliyoni 4,5 babukunze.
Ntabwo imibare idasanzwe uyu musore ayifite kuri Instagram honyine kuko no kuri konti ye ya TikTok mu minsi 22 ishize ibintu bye byarebwe ku rugero rwo hejuru ahanini bitewe n’urugendo arimo we na Ashton Hall.
Mu butumwa 32 Ashton Small amaze gusangiza abamukurikira kuva uru rugendo rwatangira, 20 muri zo zarebwe n’abantu barenga ibihumbi 100 buri imwe, ni mu gihe butatu muri bwo bwarebwe n’abantu barenga ibihumbi 500 kuri bumwe , bumwe muri bwo bukaba bwararebwe n’abantu miliyoni imwe n’ibihumbi ijana.