Abantu bari uruvunganzoka mu mihanda yo mu Mujyi wa Mashhad mu muhango wo gushyingura Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei witabye Imana aguye mu bitero bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel.

 

Khamenei yashyinguwe ku Ngoro yubakiwe Imam Reza, ahantu Abayisilamu b’Aba-Shia muri Iran bafata nk’ahera cyane, aho uyu muhango wasojwe nyuma y’iminsi itandatu y’ibikorwa byo kumwunamira byabereye mu mijyi itanu yo muri Iran ndetse no mu gihugu gituranyi cya Iraq.

 

 

Ishyingurwa rye ribaye nyuma y’uko Iran na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byongeye gutana mu mitwe, ibintu bikomeje guteza impungenge ku masezerano y’ibanze agamije guhagarika intambara yaguyemo Khamenei.

 

 

Mbere y’umuhango wo gushyingura, Ingabo za Iran zashinje Amerika gutera ibisasu ku biraro bibiri byo ku muhanda wa gari ya moshi uhuza umurwa mukuru Tehran na Mashhad mu ijoro ryakeye, zivuga ko byari bigamije guhungabanya umuhango wo kumushyingura.

 

 

Khamenei n’abagize umuryango we benshi bishwe n’igitero cya Israel cyagabwe ku rugo rwe i Tehran ku wa 28 Gashyantare, umunsi wa mbere w’intambara ya Iran na Amerika ndetse na Israel.

Yasimbuwe n’umuhungu we Mojtaba Khamenei, ariko kuva icyo gihe ntiyigeze agaragara mu ruhame nyuma y’uko bivuzwe ko yakomerekeye bikomeye mu gitero cyishe se.

 

 

Uyu mugabo w’imyaka 56 ntiyitabiriye ibikorwa byo kunamira se byabereye i Tehran n’i Qom.

Ku wa Kane mu gitondo, indege yari itwaye amasanduku y’imirambo ya Ali Khamenei, umwuzukuru we w’umukobwa, umukwe we, umukobwa we ndetse n’umugore wa Mojtaba yageze i Mashhad ivuye muri Iraq, aho abantu benshi bari bitabiriye ibikorwa byo kubaherekeza cyabereye mu mijyi ya Najaf na Karbala.

 

 

Ku gicamunsi, amashusho ya Televiziyo ya Iran yerekanye ibihumbi by’abitabiriye umuhango wo kunamira Khamenei bambaye imyenda y’umukara, bagenda mu muhanda munini uri hagati muri Mashhad. Benshi bari bafite amabendera ya Iran ndetse n’ibirango bitukura bigaragaza ko bazihorera.

 

 

Hari n’abandi bari bafite amafoto ya Ali Khamenei bafite n’ibyapa byasabaga ko Perezida wa Amerika Donald Trump yicwa. Trump hamwe na Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu bashinjwa kuba barategetse igitero gihuriweho cyagabwe kuri Iran mu mezi ane ashize, ari na cyo cyahitanye uyu muyobozi.

 

 

Hoda, umugore w’imyaka 35 ukora imirimo yo mu rugo, yabwiye AFP ati “Kubura umuyobozi biraremereye kurusha kubura ababyeyi bacu. Gusa urupfu rwa Trump na Netanyahu ni rwo rwonyine rwahosha ububabare dufite.”

 

 

 

Nyuma yaho, ikamyo yatwaye buhoro isanduku ya Khamenei inyuze mu mbaga y’abantu yerekeza ku Ngoro ya Imam Reza.

 

 

Imam Reza yari uwa munani mu bayobozi b’Aba-Shia kandi ni we wenyine mu bayobozi 12 byemezwa ko bashyinguwe muri Iran.

Imva ye yubatswe mu kinyejana cya cyenda, ifite umunara w’izahabu n’imyubakire yihariye, ikaba isurwa na ba mukerarugendo babarirwa muri za miliyoni buri mwaka.

 

 

 

Khamenei yavukiye i Mashhad, umujyi wa kabiri munini muri Iran uherereye mu majyaruguru y’iburasirazuba bw’igihugu. Ni na ho yize mu mashuri y’idini mbere yo kwimukira i Qom, ahari icyicaro gikuru cy’abayobozi b’idini y’Aba-Shia muri Iran.

 

 

 

Yagizwe Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran mu 1989 nyuma y’urupfu rw’uwashinze Repubulika ya Kisilamu ya Iran, Ayatollah Ruhollah Khomeini.

 

 

Ariko ibikorwa byo kumwunamira byahungabanyijwe n’intambara yongeye kubura hagati ya Iran na Amerika.

Trump yavuze ko ibitero bya Amerika bishobora “kurushaho gukomera” nyuma y’ijoro rya kabiri ry’ibitero byabaye ku wa Kane, aho igisirikare cya Amerika cyavuze ko byari bigamije kugabanya ubushobozi bwa Iran bwo kwibasira ubwikorezi bw’ubucuruzi mu Nyanja ya Hormuz.

 

 

Ingabo za Iran zagabye ibitero ku birindiro bya gisirikare bya Amerika n’ibikorwa remezo byayo muri Kuwait, Bahrain na Qatar mu rwego rwo kwihimura.

 

 

Hashize ibyumweru bitatu, Amerika na Iran byasinyanye amasezerano y’ubwumvikane yari agamije guhagarika imirwano ku mpande zose no kongera gufungura Inzira ya Hormuz.

[mc4wp_form]