Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), cyatangaje ko mu myaka itatu ishize, abagabo baryamana n’abandi bagabo mu Rwanda bavuye ku bihumbi 18 bagera ku bihumbi 29. Cyagaragaje ko bimwe mu bibazo bibugarije harimo Virusi itera SIDA kuko ikomeje kubibasira cyane ugereranyije n’ibindi byiciro.
Iyi mibare ni iyavuye mu bushakashatsi bwakozwe na RBC mu mwaka wa 2024/2025.
Umukozi wa RBC ushinzwe serivisi zo kurwanya Virusi itera SIDA mu bantu bafite ibyago byinshi byo kuyandura no kuyikwirakwiza, Zephanie Nzeyimana, yabwiye IGIHE ko abaryamana bahuje ibitsina barimo abagabo bakora imibonano mpuzabitsina n’abandi bagabo ndetse n’abagore bakora imibonano mpuzabitsina n’abandi bagore.
Yavuze ko ubushakashatsi buheruka gukorwa na RBC, bugaragaza ko abagore bakora imibonano mpuzabitsina n’abandi bagore badafite ibyago byinshi byo kwandura Virusi itera SIDA ugereranyije n’abaturage rusange. Ku kijyanye n’abagabo bakora imibonano mpuzabitsina n’abandi bagabo, bo bafite ibyago kubera gukora imibonano mpuzabitsina yo mu kibuno.
Nzeyimana yavuze ko ibi bituma mu Rwanda usanga ikigereranyo cyo kugira virusi itera SIDA mu bagabo bakora imibonano mpuzabitsina n’abandi bagabo kiba kuri 5,8% ugereranyije na 3,0% mu baturage rusange.
Ati “Imibonano mpuzabitsina y’inyuma ni yo ishyira buri wese uyikora mu byago byo kwandura virusi itera SIDA yaba umugabo ku mugabo cyangwa umugore wakira umugabo kubera imiterere y’ahakorerwa imibonano mpuzabitsina.”
“Dore uko ibyago byo kwandura birutana, habanza uwakira imibonano mpuzabitsina y’inyuma, uwinjiza igitsina cye mu kibuno cy’undi, hagaheruka imibonano mpuzabitsina yo mu gitsina cy’umugore.’’
Nzeyimana avuga ko imibare y’abagore bakora imibonano mpuzabitsina n’abandi bagore itazwi mu Rwanda kubera ibyago bike bafite byo kwanduzanya virusi itera SIDA.
Indwara zugarije abakorera imibonano mpuzabitsina mu kibuno
Nzeyimana yavuze ko imibonano mpuzabitsina ikorewe mu kibuno nta gakingirizo kakoreshejwe ishobora gutuma abayikoranye banduzanya virusi itera SIDA, indwara z’umwijima zo mu bwoko bwa B na C, mburugu, imitezi n’izindi.
Yavuze ko Virusi itera SIDA mu bagabo bakora imibonano mpuzabitsina n’abandi bagabo yavuye kuri 6,9% muri 2021 ijya kuri 5,8% mu 2024, gusa ngo iracyari hejuru cyane.
Baracyahura n’itoteza n’akato kwa muganga
Nubwo serivisi z’ubuzima zegerejwe buri wese mu Rwanda, ubushakashatsi bwerekana ko benshi mu bagabo baryamana n’abandi bagabo batinya kujya kwa muganga, keretse barembye cyane. Ibi bituruka ku gutinya kugaragariza umuganga ibijyanye n’uburwayi bwabo.
Umugabo uryamana n’abo bahuje imiterere utuye mu Murenge wa Nyamirambo mu Kagari ka Rugarama, yabwiye IGIHE ko bagihura n’akato, ku buryo hari n’abarwara bagatinya kujya kwivuza.
Undi uryamana n’abo bahuje imiterere utuye mu Murenge wa Kimironko mu Kagari ka Nyagatovu yabwiye IGIHE ko yigeze kuryamana n’umuntu amwanduza indwara ajya kwa muganga, aho kugira ngo umuganga amuvure, yibanda ku kumugira inama y’uburyo ibyo bintu atari byiza kurusha kumuvura.
Nzeyimana wa RBC yavuze ko abaryamana n’abo bahuje ibitsina kuri ubu bashobora kwivuriza mu bigo nderabuzima bya leta mu Rwanda hose.
Yavuze ko zimwe muri serivisi bakenera cyane ari ubujyanama, guhabwa amakuru ku bijyanye n’ubuzima bwabo, udukingirizo n’amavuta yabugenewe.
Ati “Ayo twayashyize henshi hashoboka kugira ngo babashe kuyabona.’’
Umukozi wa HDI ushinzwe ibikorwa bikurikirana ibyiciro by’abantu bugarijwe no kwandura indwara zirimo na Virusi itera SIDA, Suleyman Muhirwa, yabwiye IGIHE ko akato gakwiriye kwirindwa kugira ngo indwara zihashywe.
Ati “Iyo umuntu umuhaye akato agera aho nawe akakiha, iyo yanduye ya ndwara ntabwo abasha kujya kwipimisha bigatuma nawe yanduza abandi.”
Yavuze ko kandi bamwe mu baryamana bahuje ibitsina bahugurwa kugira ngo bafashe bagenzi babo bashobora guhura n’ibibazo kuko bo baba babisanzuyeho.
RBC ivuga ko kwegereza serivisi abaryamana n’abo bahuje imiterere bidakwiye gufatwa nko guteza imbere umuco wo kuryamana n’abo bahuje ibitsina, ahubwo ko ari igikorwa cyo kurengera ubuzima bw’abaturage muri rusange.
Kuri ubu gahunda y’u Rwanda yo kurwanya virusi itera SIDA ishyira abagabo baryamana n’abagabo mu byiciro byihariye bigomba kwitabwaho mu kurinda abaturage rusange virusi itera SIDA.