Guverinoma y’u Rwanda yatangaje impinduka nshya zizatangira gushyirwa mu bikorwa mu mwaka w’amashuri wa 2026/2027, zigamije gukomeza kuzamura ireme ry’uburezi no guteza imbere imibereho y’abanyeshuri mu mashuri.
Mu mpinduka zatangajwe harimo kongera amafaranga akoreshwa muri gahunda yo kugaburira abanyeshuri, kongera inkunga ihabwa amashuri ndetse no gukaza ibihano ku banyeshuri n’abakozi bazafatwa bakoze imyitwarire ibangamira uburezi.
Biteganyijwe ko guhera mu gihembwe cya kabiri cy’amashuri, kizatangira muri Mutarama 2027, amafaranga y’umusanzu w’ababyeyi mu kugaburira abanyeshuri azazamuka bitewe n’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa ku masoko.
Abana biga mu mashuri y’inshuke n’abanza bazajya batangira 2.000 Frw ku gihembwe avuye kuri 975 Frw. Ku banyeshuri bo mu mashuri yisumbuye bataha, amafaranga azava kuri 19.500 Frw agere kuri 24.000 Frw, naho abacumbikira ku mashuri bazajya bishyurirwa 110.000 Frw avuye kuri 85.000 Frw.
Minisiteri y’Uburezi yavuze ko Leta izakomeza kongera inkunga itanga kugira ngo amafaranga yishyurwa n’ababyeyi adakomeza kuzamuka cyane, nubwo ibiciro by’ibiribwa bikomeje kwiyongera.
Hanatangajwe ko amafaranga ahabwa amashuri yo gukoresha mu bikorwa bya buri munsi (capitation grant) aziyongera ku kigero cya 65%, mu rwego rwo kuyafasha gutanga serivisi zinoze no guhangana n’izamuka ry’ibiciro.
Mu rwego rwo kurushaho kubaka amashuri atekanye kandi arangwa n’ikinyabupfura, hashyizweho amabwiriza akomeye agamije kurwanya inzoga, ibiyobyabwenge n’urugomo mu mashuri.
Umuntu wese uzafatwa afite cyangwa akoresha inzoga n’ibiyobyabwenge ku ishuri, yaba umunyeshuri, umwarimu, umuyobozi cyangwa undi mukozi, azahita akurwa mu ishuri. Ku banyeshuri bazafatwa, bazakurikiranwa binyuze mu bufatanye n’inzego zibishinzwe kugira ngo bafashwe gukomeza uburere bwabo hanze y’ishuri.
Ni nako kandi abanyeshuri bazajya bahita bafatirwa ibihano igihe bagaragaye mu bikorwa by’urugomo birimo kurwana, gukomeretsa bagenzi babo cyangwa gusagarira abarimu. Minisiteri ivuga ko ibikorwa nk’ibi bidakwiye kugira umwanya mu mashuri agamije gutanga uburezi bufite ireme.
Ku bijyanye n’ibizamini, abanyeshuri bazafatwa bakoresha telefoni cyangwa ubundi buryo bwo gukopera bazajya bahabwa amanota ya zeru muri icyo kizamini, kuko kujyana telefoni ku ishuri bikomeje kutemerwa.
Minisiteri y’Uburezi yasabye ababyeyi gukomeza kugira uruhare mu burezi bw’abana babo no gutanga imisanzu igenwa, mu gihe abarimu n’abayobozi b’amashuri na bo basabwe gukomeza kuba intangarugero mu kurera no gutoza abanyeshuri indangagaciro zibafasha kuba abaturage bazima.