Amakimbirane amaze imyaka hagati ya Peter Okoye uzwi nka Mr P na Paul Okoye uzwi nka Rudeboy, bahoze bagize itsinda rya P-Square, yongeye kuvugwa nyuma y’ubutumwa bombi batangarije ku mbuga nkoranyambaga.

Byatangiye ubwo Mr P yatangazaga ko muri iki gihe kumenya indimi mpuzamahanga ari ingenzi kurusha gukomeza kwishingikiriza ku ndimi kavukire gusa. Ibi yabivugiye i Paris mu Bufaransa, aho yari kumwe n’abana be, anashimangira ko bishimira kuvuga Igifaransa neza ndetse agaragaza ko yifuza kuhagura umutungo.

Aya magambo yakuruye impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bamushigikiye bavuga ko yashakaga kugaragaza akamaro ko kwiga indimi z’amahanga, mu gihe abandi bamushinje gutesha agaciro indimi n’umuco wa Nigeria.

Mu gihe izi mpaka zari zikomeje, Rudeboy yanyujije ubutumwa ku rubuga X busa n’ubusubiza ibyo umuvandimwe we yari yavuze. Yagaragaje ko umuntu uta igihugu cye, umuco n’ururimi rwe aba yambaye ubusa mu ndangagaciro.

Mr P ntiyacecetse. Mu butumwa bwe yavuze ko ababazwa no kuba umuvandimwe we ahora afata ibihe nk’ibi akabikoresha mu kumusebya no kumwangisha abakunzi be. Yongeye kuvuga ko kuva batandukana mu muziki yakomeje guhura n’ibihuha n’ibirego avuga ko biterwa na Rudeboy.

Yanavuze ko n’ubwo abantu bashobora kutavuga rumwe ku bitekerezo bye, bidakwiye kuba urwitwazo rwo kumuharabika cyangwa kumwibasira ku giti cye. Yasabye Rudeboy guhagarika kumukurikiza kuri buri ngingo atangaje no kwirinda gukoresha izina rye mu mpaka zo ku mbuga nkoranyambaga.

Mr P na Rudeboy ni impanga zamenyekanye ku rwego mpuzamahanga binyuze mu itsinda rya P-Square ryashinzwe mu 2003. Iri tsinda ryasenyutse mu 2017 nyuma y’amakimbirane yo mu muryango, nubwo ryigeze kongera gukora mu gihe gito mbere y’uko bongera gutandukana. Mu bihangano byabo byakunzwe harimo No One Like You, Beautiful Onyinye, Alingo, Collabo na Do Me, byatumye bagira izina rikomeye muri Afurika no hanze yayo.

[mc4wp_form]