Uru ruzitiro rufite uburebure bwa metero 500, rukaba rugizwe n’ibice bireremba ndetse n’ibimenyetso bifasha amato y’abashinzwe umutekano kurubona. Abategetsi bavuga ko rugamije gukumira abantu bashobora kongera kugerageza kwambuka bava muri Maroc berekeza muri Ceuta.
Iyi gahunda nshya ije nyuma y’iminsi mike irangwa n’umuvundo udasanzwe, aho abantu bagera ku 50,000 binjiye muri Ceuta banyuze ku butaka no mu nyanja. Abantu benshi bari bagerageje kwambuka boga, bamwe bakoresheje utwuma tubafasha kureremba.
Abategetsi bavuga ko nibura abantu 67 bapfuye muri uwo muvundo, cyane cyane abageragezaga kwambuka banyuze mu mazi.
Nyuma y’uko ibintu bitangiye gutuza, abarenga 48,000 mu bari bageze muri Ceuta basubiye muri Maroc mu gihe cy’amasaha agera kuri 48. Icyakora, hari abandi bagaragaje ko bagishaka kuguma muri Espagne, nubwo bahuye n’ibibazo birimo kubura ibiribwa, amafaranga n’aho bakura serivisi z’ibanze.
Bamwe mu bimukira bavuze ko bari barashutswe n’amakuru yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga avuga ko umupaka wa Ceuta ushobora kwambukwa mu buryo bworoshye. Bamwe mu bageze muri ako gace nyuma basanze amaduka menshi afunze ndetse batagira ubushobozi bwo kubona ibyo kurya n’ibindi bikoresho by’ibanze.
Espagne ikaza umutekano
Mu gihe ibintu byatangiye gutuza, Espagne yahisemo kongera ingamba zo gukumira ko undi muvundo w’abantu waba. Polisi n’izindi nzego z’umutekano zatangiye gushyira urwo ruzitiro mu nyanja, mu gihe ibikorwa byo kugenzura inkombe bikomeje.
Ikibazo cy’abimukira cyanakomeje guteza impaka mu Burayi. Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi watangaje ko ugomba kuganira ku buryo ibihugu byawufasha Espagne guhangana n’iki kibazo, cyane cyane ku bijyanye no kurinda imipaka no gucunga abimukira.
Nubwo umuvundo ukomeye w’abo bimukira wagabanutse cyane, ikibazo cy’abashaka kugera i Burayi banyuze muri Maroc na Ceuta kiracyariho, ndetse abategetsi bakomeje gukaza umutekano ku mipaka.