Uwicyeza Pamella usanzwe ari umugore w’umuhanzi Mugisha Benjamin ‘The Ben’, yatangaje ko agiye gufatira ingamba z’amategeko abantu bakomeje gukwirakwiza amakuru y’ibinyoma kandi amusebya bifashishije imbuga nkoranyambaga.
Mu butumwa uyu mugore yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram kuri uyu wa Kabiri, yavuze ko amaze imyaka myinshi yirinda gusubiza ibivugwa kuri murandasi kuko yumvaga nta muntu agomba ibisobanuro ku buzima bwe.
Ati: “Mu myaka yose maze ku mbuga nkoranyambaga, sinigeze mfata ibyo abantu bandika kuri internet ngo mbyegereze umutima. Nakomeje guceceka kuko numvaga nta muntu ngomba ibisobanuro ku buzima bwanjye.”
Pamella icyakora yavuze ko aho ibintu bigeze atagishoboye kwihanganira abantu avuga ko bakomeje kumusebya no gukwirakwiza ibinyoma ku buzima bwe.
Ati: “Uyu munsi, nanze gukomeza gusebywa no gusuzugurwa n’abantu batazi na busa uwo ndi we cyangwa ubuzima bwanjye. Hari itandukaniro rikomeye hagati yo gutanga ibitekerezo no gukwirakwiza ibinyoma.”
Uwicyeza Pamella yaboneyeho guha gasopo abakoresha imbuga nkoranyambaga n’abandi bose bamutangajeho amakuru y’ibinyoma, abaha amasaha 24 ntarengwa yo kuba bamaze gusiba ibyo bamutangajeho.
Yagize ati: “Aba-bloggers bose mwabigizemo uruhare, mbahaye amasaha 24 yo gusiba ku mbuga zanyu zose inyandiko z’ibinyoma n’izisebanya mwatangaje kuri njye. Nimutabikora, nzageza iki kibazo ku Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kandi nkurikirane uburenganzira bwanjye nkurikije amategeko.”
Pamella yavuze ko umwe mu bazanga kubahiriza iyo gasopo azabera abandi intangarugero, yungamo ati: “Iyi ni yo gasopo ya mbere kandi ni na yo ya nyuma. Ubutaha, ntayo izongera kubaho.”
Uyu mugore yavuze ibi mu gihe ku mbuga nkoranyambaga hamaze iminsi hakwirakwira amakuru avuga ko Pamella yaba atakibana na The Ben.
Abakwirakwije ayo makuru kandi bashinje uyu mugore guta umugabo we mu Rwanda akajya kwinezeza mu bihugu bitandukanye byo hirya no hino ku Isi.