Abantu banywa inzoga zitujuje ubuziranenge bakomeje kugaragaza ingaruka zikomeye izi nzoga zabateye, zirimo kwangiza ubuzima, gusenya imiryango, gutuma abana batitabwaho ndetse n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

 

Bamwe mu bagizweho ingaruka n’izi nzoga baganiriye na IGIHE bavuga ko ubusinzi bwabateje ibibazo bikomeye, kugeza ubwo hari abatakaza ubushobozi bwo kwibuka ibyo bakoze cyangwa ibyababayeho nyuma yo kunywa.

 

Uwimana Adelphine wo mu Mujyi wa Kigali yavuze ko kunywa inzoga zizwi nka ‘ibyuma’ byamugizeho ingaruka zikomeye, zirimo kwangirika kw’amenyo. Yagaragaje kandi ko hari igihe yigeze gusambanywa atabizi kubera ubusinzi, ndetse akaba afite umwana avuga ko atazi se bitewe n’uko yari yasinze.

 

Undi muturage, Ikirezi Nadia, yavuze ko ubusinzi bwamugizeho ingaruka mu muryango, kugeza ubwo yatandukanye n’umugabo we. Yavuze ko amafaranga yagombaga gukoreshwa mu gutunga abana rimwe na rimwe yayamariraga mu nzoga, bigatuma umuryango ubura ibiwutunga n’amafaranga y’ishuri.

 

Ikibazo cy’izi nzoga kandi cyagaragajwe nk’ikibangamiye ubuzima bw’abazinywa. Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yavuze ko kuva muri Mutarama kugeza muri Nyakanga 2026, abantu barenga 500 bageze kwa muganga bafite ibibazo byaturutse ku kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge.

 

Bamwe muri bo bageze kwa muganga bafite ibimenyetso birimo kuruka, gucibwamo no kutabona neza, mu gihe hari n’abagejejwe kwa muganga barembye cyane.

 

Muri icyo gihe, u Rwanda rwagaragaje ko inzoga zitujuje ubuziranenge ari kimwe mu bibazo bikomeje kugira ingaruka ku buzima bw’abaturage. Imibare yatangajwe ivuga ko abantu bagera ku 11,000 bamaze kugaragara nk’ababaswe n’izi nzoga mu gihugu.

 

Mu rwego rwo guhangana n’ikibazo, inzego za Leta zakajije igenzura ku bakora n’abacuruza ibinyobwa bisembuye. Hamaze gufungwa inganda 136, mu gihe izindi 47 zagaragayeho kutubahiriza ibisabwa mu gukora ibinyobwa bisembuye no gukoresha nabi ikirango cya S-Mark.

 

Ku wa 31 Nyakanga 2026, Rwanda FDA yanahagaritse impushya zo gutumiza mu Rwanda ethanol, ikinyabutabire gikoreshwa mu gukora zimwe muri izi nzoga.

 

Minisitiri Nsanzimana kandi yagaragaje impungenge ku ngaruka izi nzoga zishobora kugira ku rubyiruko, avuga ko hari urubyiruko rurwaye impyiko nyuma yo kuzinywa.

 

Leta ikomeje ibikorwa byo kugenzura inganda n’ibinyobwa bisembuye, mu rwego rwo gukumira izindi ngaruka ku buzima no kurinda abaturage ibinyobwa bikorerwa mu buryo butubahirije ubuziranenge.

[mc4wp_form]