Abana n’ingimbi barenga 1,000 bari muri Ceuta, agace ka Espagne kari ku mugabane wa Afurika, bashobora kwimurirwa mu bindi bice bya Espagne kugira ngo bagabanyirizwe ubucucike buri mu bigo bibakira.

 

Iki kibazo cyongeye kugaragara nyuma y’uko Ceuta yahuye n’umuvuduko udasanzwe w’abimukira, aho abagera ku 72,000 bageze muri aka gace mu cyumweru kimwe. Nubwo abenshi bamaze gusubira muri Maroc, abana bagera ku 1,100 baracyari muri Ceuta.

 

Inzego z’aka gace zivuga ko ubushobozi bwo kwakira abo bana bumaze kurengerwa, ku buryo bamwe baba mu bigo byuzuye cyane, mu gihe abandi basigaye hanze badafite aho bacumbika neza.

 

Mu rwego rwo gukemura iki kibazo, Espagne ifite gahunda isaba ko abana b’abimukira batari kumwe n’ababyeyi bimurwa mu bindi bice by’igihugu iyo ahantu bari harengewe n’ubwinshi. Itegeko riteganya ko kwimura bikorwa mu gihe kitarenze iminsi 15 nyuma yo kurangiza inzira z’ibanze zijyanye n’imyirondoro n’imanza zabo.

 

Gusa ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda ryahuye n’imbogamizi za politiki. Hari uturere dutuyemo abayobozi bo mu mashyaka arimo People’s Party na Vox batagaragaje ubushake bwo kwakira aba bana, mu gihe bamwe basaba ko basubizwa mu bihugu bakomokamo.

 

Guverinoma ya Espagne yamaze gutanga miliyoni 25 z’Amayero yo gufasha Ceuta guhangana n’ingaruka z’uru ruhererekane rw’abimukira, isaba ko ikibazo gikemurwa binyuze mu bufatanye bw’inzego zitandukanye.

 

Ceuta ni kamwe mu duce tubiri twa Espagne dufite imipaka ku butaka na Afurika, bityo kakaba gakunze kuba inzira abimukira bakoresha bagerageza kwinjira mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Credit: Reuters News

[mc4wp_form]