Urwego rw’Ubugenzacyaha muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (FBI) rwatangiye gukorana mu buryo bwagutse n’inzego z’umutekano z’u Bushinwa n’u Burusiya, mu gihe ibi bihugu bisanzwe bifatwa nk’abahanganye na Washington ku rwego rwa politiki n’umutekano.

 

Ubu bufatanye bwiyongereye kuva Kash Patel ayoboye FBI, aho inzego z’ibihugu bitatu zisangira amakuru kandi zigakorana ku manza z’ibyaha mpuzamahanga birimo ubujura bukorerwa kuri internet, icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, ibyaha bikorerwa abana ndetse no gushakisha abantu bakekwaho ibyaha bahunze ubutabera.

 

Reuters yatangaje ko abakozi b’inzego z’u Bushinwa bagiye basura ibiro bya FBI muri Amerika, mu gihe abakozi ba FBI na bo bagiye mu Bushinwa mu biganiro no mu bikorwa byo gukurikirana imanza zimwe na zimwe.

 

Muri Gicurasi, FBI yakoranye n’inzego z’u Bushinwa ndetse na polisi ya Dubai mu gikorwa cyiswe Operation Sand Dollar. Iki gikorwa cyatumye hafatwa abantu bagera kuri 300, hafatirwa umutungo ufite agaciro ka miliyoni 300 z’Amadolari, ndetse hanaboneka ubufasha ku bihumbi by’abantu bari baragizwe ibitambo by’ubucuruzi bw’abantu.

 

Ubufatanye bwa FBI n’u Bushinwa bwibanze ku byiciro bine by’ibyaha, birimo ibyaha by’ikoranabuhanga, ibyaha bikorerwa abana, kurwanya ibiyobyabwenge no gukurikirana abakekwaho ibyaha bahungiye mu mahanga.

 

Nubwo ubu bufatanye bugamije kurwanya ibyaha, bamwe mu bahoze ari abakozi ba FBI bagaragaje impungenge ko gusangira amakuru n’u Bushinwa cyangwa u Burusiya bishobora gutera ibibazo by’umutekano, cyane cyane ku bijyanye n’ubutasi no kurinda amakuru y’ibanga.

 

Patel avuga ko ubufatanye bukorwa mu buryo bugenzuwe kandi bugamije gusa ibyaha byihariye. Yashimangiye ko ibyo bidahindura umubano wa Amerika n’abafatanyabikorwa bayo mu bijyanye n’umutekano.

 

Iyi mikoranire igaragaza uburyo inzego z’ubutabera zishobora gukomeza gukorana n’ibihugu bihanganye mu rwego rwa politiki, igihe hari ikibazo cy’ibyaha bisaba ubufatanye bwambukiranya imipaka.

[mc4wp_form]