Iran iri mu biganiro by’amasezerano ashobora kuyemerera kugira uruhare rukomeye mu kugenzura amato yinjira mu Kigobe cy’u Buperesi anyuze mu Nyanja ya Hormuz, mu gihe hakomeje gushakwa uburyo bwo guhagarika amakimbirane hagati ya Tehran na Washington.

“Amashusho yafashwe na drone agaragaza amato ari mu Nyanja ya Hormuz, agaragara mu gace ka Musandam muri Oman, ku wa 15 Kamena 2026. REUTERS/Stringer.”
Amakuru Reuters yakuye ku bayobozi bo mu karere avuga ko umushinga w’amasezerano uri kuganirwaho hagati ya Iran na Oman ushobora guha Iran ububasha ku mato yinjira muri ako karere anyuze muri iyo nzira y’amazi.
Nyanja ya Hormuz ni inzira ikomeye cyane mu bucuruzi bw’ingufu ku isi, kuko ikoreshwa mu gutwara peteroli n’ibindi bicuruzwa bitandukanye biva cyangwa bijya mu bihugu bikikije Ikigobe cy’u Buperesi.
Hari ibice by’amasezerano bikirimo impaka, cyane cyane ku bijyanye n’uburyo Iran yaba igenzura urujya n’uruza rw’amato ndetse n’amafaranga ashobora kwishyuzwa ku bicuruzwa bitwarwa.
Amakuru avuga ko Iran yaba ishaka ko amafaranga yishyurwa ku bicuruzwa anyura muri iyo nzira agera hagati ya 5% na 7% by’agaciro kabyo, mu gihe Oman na Amerika bashaka ko ayo mafaranga agabanuka cyangwa akavaho.
Ku rundi ruhande, Iran na Oman bamaze kugira ubwumvikane ku murongo w’amazi amato azajya akoresha muri Hormuz, ariko amasezerano ya nyuma ntarashyirwaho umukono.
Ibi bibaye mu gihe Perezida wa Amerika, Donald Trump, yavuze ko ibiganiro na Iran biri gutanga icyizere. Gusa bamwe mu bayobozi ba Amerika bagaragaje ko batifuza ko Iran ihabwa ububasha bukomeye ku nzira y’ubwikorezi ifite akamaro kanini ku bukungu bw’isi.
Niba aya masezerano azagerwaho, ashobora kugira uruhare rukomeye mu kugabanya amakimbirane hagati ya Iran na Amerika, ariko ikibazo cy’ububasha ku Nyanja ya Hormuz kiracyari kimwe mu bintu bikomeye bishobora gutinza ubwumvikane bwa nyuma.
Iyi nkuru yakozwe hashingiwe ku makuru yatangajwe na Reuters.