Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda (Rwanda FDA) cyatangaje ko cyaharitse by’agateganyo itumizwa mu mahanga ry’ibinyobwa bisembuye birenga 50 birimo inzoga zizwi nka Kiwingu, Konyagi, Bazzoka, Gilbeys, Greybolt, K-Vant, Bond 7 Whisky n’izindi.
Itangazo ryasohowe na Rwanda FDA kuri uyu wa 5 Kanama 2026, rivuga ko ibi byakozwe mu rwego rwo kurengera ubuzima n’umutekano by’abaturage,
Iki kigo Gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n’Imiti cyavuze ko gitegetse abatumiza mu mahanga ibi binyobwa byahagaritswe guhita batangira ibikorwa cyo kubikusanya byose no kubikura ku isoko. Yabategetse kandi gutanga raporo y’igikorwa cyo kubikusanya mu gihe kitarenze iminsi itatuy’akazi .
Rwanda FDA yategetse kandi abakwirakwiza n’abacuruza ibinyobwa byahagaritswe guhita bahagarika kubikwirakwiza no kubigurisha, kandi bagahita basubiza ibisigaye ku babitumiza mu mahanga.
Kuva mu ntangiriro za Kanama, hari ubukangurambaga bwo guca ibinyobwa bitujuje ubuziranenge bwahereye ku gufunga inganda zirenga 100 z’imbere mu Gihugu. Ni nyuma y’uko izi nzoga zahitanye abantu 500, 100 bagahuma abandi benshi bagahura n’ibibazo by’ubuzima birimo kurwara impyiko no kubatwa n’inzoga.
Urutonde rw’inzoga mvamahanga zirenga 50 zahagaritswe ku isoko ry’u Rwanda:

