Iran yaburiye ibihugu byo mu Kigobe cy’u Buperesi ko bishobora kwibasirwa n’ibitero, mu gihe Amerika yakongera kugaba ibitero ku bikorwa remezo byayo.

 

Nk’uko Reuters yabitangaje, Iran iri gukoresha inzira za dipolomasi isaba ibihugu byo mu Kigobe gukoresha umubano bifitanye na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, kugira ngo amwemeze guhagarika ibitero bya gisirikare kuri Iran no gusubira mu biganiro bigamije gushaka umuti w’amahoro.

 

Abayobozi ba Iran babwiye abo mu bihugu byo mu Kigobe ko mu gihe Amerika yakongera kwibasira ibikorwa remezo bya Iran, Tehran na yo ishobora kwihorera yibasira ibikorwa by’ingenzi birimo ibikorwa bya peteroli, inganda zitunganya peteroli, amashanyarazi, ibikorwa by’amazi, ubwikorezi n’ibindi bikorwa remezo by’ingufu byo muri ibyo bihugu.

 

Ubu butumwa bwagejejwe ku bayobozi b’ibihugu bitandukanye binyuze mu biganiro bya dipolomasi. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araqchi, yavuganye n’abo muri Saudi Arabia, Qatar na Türkiye, ndetse anaganira n’umuyobozi w’ingabo za Pakistan.

 

Umudipolomate wo mu karere yabwiye Reuters ko ubutumwa bwa Iran bwari busobanutse: Tehran yiteguye kwihorera, ariko ko gushaka igisubizo binyuze muri dipolomasi ari bwo buryo bwiza bwo kwirinda ko amakimbirane yaguka kandi akagira ingaruka ku karere kose.

 

Saudi Arabia na yo iri guhamagarira Amerika gukoresha inzira ya dipolomasi. Igikomangoma cy’iki gihugu, Mohammed bin Salman, ngo yagiranye ibiganiro na Trump amusaba gutinza ibikorwa bya gisirikare, gusubira mu biganiro no gushaka uburyo haboneka amasezerano y’amahoro.

 

Nubwo Riyadh ishaka ko ikibazo gikemurwa mu biganiro, abayobozi bayo bavuze ko Saudi Arabia yiteguye kwirwanaho mu gihe yaba igabweho igitero.

 

Iran ivuga ko intambara yaguka ikagera ku bikorwa remezo by’ibihugu byo mu Kigobe ishobora kugira ingaruka zikomeye ku bukungu bw’akarere ndetse no ku itangwa ry’ingufu ku isoko mpuzamahanga.

 

Reuters ivuga ko Trump yari yatangaje ku wa 2 Kanama ko yemeye guhagarika igitero kuri Iran, ariko ko ibyo byari bitegereje ko haboneka amasezerano mu gihe gito.

[mc4wp_form]