Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DR Congo) yahagaritse kohereza hanze umuringa na cobalt bitaratunganywa neza, mu cyemezo kigamije guteza imbere gutunganyiriza ayo mabuye imbere mu gihugu.
Iri tegeko rihagarika kohereza hanze ibicuruzwa bizwi nka copper na cobalt concentrates, ari byo biva mu bucukuzi ariko bitaragera ku rwego rwo gutunganywa burundu.
Nk’uko Reuters yabitangaje, iri tegeko ryashyizweho umukono ku wa 29 Kamena 2026, ariko ryatangajwe ku mugaragaro kuri uyu wa 6 Kanama. Rishyiraho ko kohereza hanze izo concentrates bihagarikwa ako kanya.
Leta ya DR Congo ivuga ko iki cyemezo kigamije gutuma igihugu kibona inyungu nyinshi mu mutungo kamere wacyo, binyuze mu gutunganyiriza umuringa na cobalt imbere mu gihugu aho kohereza hanze ibicuruzwa bitaranozwa.
DR Congo ni kimwe mu bihugu bikomeye ku isi mu bucukuzi bwa cobalt, kandi ifite n’umusaruro munini w’umuringa. Icyemezo gishya gishobora kugira ingaruka ku masosiyete y’ubucukuzi akorera muri iki gihugu, cyane cyane ayoherezaga hanze copper concentrate kugira ngo itunganyirizwe mu bindi bihugu.
Itegeko kandi riha ububasha Leta bwo gutanga uruhushya rw’umwaka umwe ku mishinga ishobora kugaragaza impamvu zidasanzwe zituma idashobora guhita ihagarika kohereza hanze ibyo bicuruzwa.
Iki si cyo cyemezo cya mbere DR Congo ifashe muri uru rwego. Reuters ivuga ko igihugu cyagerageje guhagarika kohereza hanze copper na cobalt concentrates mu 2013, 2019 na 2023, ariko ibyo byemezo ntibyigeze bishyirwa mu bikorwa ku buryo burambye.
Iri tegeko rishobora kugira ingaruka ku mishinga minini y’ubucukuzi, harimo Kamoa-Kakula, umwe mu mishinga ikomeye y’umuringa muri DR Congo, usanzwe wohereza hanze umuringa utaratunganyijwe burundu.
Nyuma y’itangazwa ry’iri tegeko, igiciro cy’umuringa ku isoko mpuzamahanga rya London cyazamutse, kigera hejuru ya dollari 14,300 kuri toni, mu gihe abacuruzi n’abashoramari bakomeje gukurikirana ingaruka iki cyemezo gishobora kugira ku isoko ry’umuringa n’ibindi bicuruzwa by’ubucukuzi.