Ukraine yatangaje ko yibasiye inganda ebyiri zitunganya peteroli ziri kure cyane y’umupaka wayo, mu bitero by’indege zitagira abapilote bigamije kwangiza ibikorwa by’ingufu by’Uburusiya.

 

Ingabo za Ukraine zavuze ko mu ijoro ryo ku wa 6 Kanama 2026 zateye uruganda rwa Slavneft-YANOS, ruherereye mu mujyi wa Yaroslavl, mu gihe umunsi wabanje, ku wa 5 Kanama, hari haribasiwe uruganda rwa Bashneft-Novoil ruherereye i Ufa, muri Repubulika ya Bashkortostan.

 

Ubuyobozi bw’Ingabo za Ukraine bwatangaje ko kuri Slavneft-YANOS hagaragaye ibice bitatu byafashwe n’inkongi nyuma y’igitero, mu gihe kuri Bashneft-Novoil na ho habaye inkongi. Icyakora, kugeza ubu uburemere bw’ibyangiritse ku nganda zombi buracyagenzurwa.

 

Uruganda rwa Slavneft-YANOS ni rumwe mu nganda nini zitunganya peteroli mu Burusiya, rufite ubushobozi bwo gutunganya hafi miliyoni 15 za toni za peteroli ku mwaka. Rukora ibikomoka kuri peteroli birimo lisansi, mazutu n’ibindi bicanwa.

 

Uruganda rwa Bashneft-Novoil na rwo ruri mu itsinda ry’inganda zitunganya peteroli zo mu gace ka Ufa, rukaba rufite ubushobozi bwo gutunganya hafi miliyoni 7.1 kugeza kuri 7.3 za toni za peteroli ku mwaka.

 

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yavuze ko ibikorwa by’ingabo ze byibasiye ibikorwa by’ingufu by’Uburusiya, mu gihe Kyiv ikomeje kugerageza kugabanya ubushobozi bw’Uburusiya bwo gukomeza intambara.

 

Ibitero bya Ukraine ku nganda zitunganya peteroli zo mu Burusiya bimaze igihe, aho Kyiv ivuga ko bigamije guhungabanya ibikorwa by’ingufu bitanga amafaranga n’ibikomoka kuri peteroli bikoreshwa mu bikorwa bya gisirikare.

 

Uburusiya na bwo bukomeje kugaba ibitero bya drones na misile ku mijyi n’ibikorwa remezo bya Ukraine, mu gihe intambara hagati y’ibihugu byombi ikomeje.

[mc4wp_form]