Umuhanzikazi w’ikirangirire Cécile Kayirebwa agiye guhabwa icyubahiro mu gitaramo cya ‘Kigali Dutarame’, kizahuza abahanzi bakomeye mu muziki gakondo nyarwanda barimo Massamba Intore na Cyusa Ibrahim.
Iki gitaramo giteganyijwe ku wa 3 Ukwakira 2026, kuri Rond-Point ya Kigali Convention Centre, kikazaba umwanya wo kwizihiza no gusigasira umuco nyarwanda binyuze mu muziki, imbyino n’ubuvanganzo.
Kayirebwa ni umwe mu bahanzi bamaze imyaka isaga 45 mu rugendo rw’ubuhanzi, aho indirimbo ze n’uburyo akoresha ururimi rw’Ikinyarwanda byagize uruhare mu kumenyekanisha umuco nyarwanda mu Rwanda no hanze yarwo. Mu ndirimbo ze zizwi cyane harimo None Twaza, Tarihinda, Ndare, Iwacu, Marebe na Mpore.
Muri iki gitaramo, azahabwa umwanya wihariye mu rwego rwo kumushimira uruhare yagize mu kubungabunga umurage w’u Rwanda no kuba yarabaye icyitegererezo ku bahanzi benshi b’ibihe byakurikiyeho.
Usibye Massamba na Cyusa, abazitabira iki gitaramo bazataramirwa na Teta Diana na Muyango Jean Marie, ndetse n’amatorero nka Inyamibwa, Ishyaka z’Intore na Indatirwabahizi.
Kayirebwa kandi akomeje gusigasira umurage we w’ubuhanzi binyuze mu buvanganzo. Igitabo cye Wowe Utuma Mpimba gikubiyemo ibisigo byagiye bigaragara no mu bihangano bye, kikaba ari ubundi buryo bwo kubika no kugeza ku bandi ururimi n’ubutumwa byaranze ubuhanzi bwe.
Iki gitaramo rero kizaba kirenze kuba urubuga rwo kwishimisha; kizaba n’umwanya wo kongera kuzirikana uruhare rw’abahanzi bubatse umuziki gakondo nyarwanda, by’umwihariko Cécile Kayirebwa, umaze imyaka myinshi awumenyekanisha mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga.