Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Fabrice, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), akurikiranyweho gutanga sheke itazigamiye.

 

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yatangarije IGIHE ko Shema Fabrice yafashwe ku wa 11 Kanama 2026.

 

Kugeza ubu, Shema afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro, mu gihe iperereza rikomeje. RIB ivuga ko dosiye ye izashyikirizwa Ubushinjacyaha nyuma y’iperereza.

 

Shema Fabrice yatorewe kuyobora FERWAFA ku wa 30 Kanama 2025, ubwo Inteko Rusange yatanyaga komite nyobozi nshya yaje kwiyita “Dream Team”.

 

Kuva yatangira kuyobora FERWAFA, yari yashyize imbere gahunda zo guteza imbere umupira w’abagore, kuzamura impano z’abakinnyi bakiri bato ndetse no guteza imbere ibikorwa remezo bya ruhago.

 

Mbere yo kujya muri FERWAFA, Shema yari amaze imyaka itandatu ayobora AS Kigali. Mu gihe yari Perezida w’iyi kipe, AS Kigali yegukanye Igikombe cy’Amahoro mu 2019 no mu 2022, ndetse na Super Cup ya 2022.

 

Shema kandi yari yatangaje ko atazajya ahembwa na FERWAFA. Umushahara wari uteganyijwe kumwishyurwa mu myaka ine, ungana n’ibihumbi 200 by’amadolari, yavuze ko azawugenera gahunda zo guteza imbere impano z’abakinnyi bakiri bato.

 

Uretse ibikorwa bya ruhago, Shema Fabrice ni Umuyobozi Mukuru wa Africa Medical Supplier, ikigo gikora ubucuruzi bw’ibikoresho by’ubuvuzi mu Rwanda.

 

Source: IGIHE

[mc4wp_form]