Abantu batandatu bishwe mu gitero cyagabwe ku bwato butwara imizigo mu gace ka Bab el-Mandeb Strait, ku muryango w’Inyanja Itukura, mu gihe umutekano w’ubwikorezi bwo mu mazi muri aka karere ukomeje kuzamba.

 

Raporo ya Reuters ivuga ko ubwato bwitwa Tihamah, bwari butwaye imizigo kandi bufite nyirabwo wo muri Misiri, bwagabweho igitero ku wa Kabiri. Abakozi bane bari muri ubwo bwato bahasize ubuzima.

 

Abishwe barimo Abanya-Pakistan batatu n’Umunya-Indonesia umwe. Abandi bantu bari mu bwato batabawe, mu gihe igitero cyatumye abari bawutwaye batakaza ubushobozi bwo kuwugenzura.

 

Mu gihe ibikorwa byo gutabara byari bikomeje, igitero cyakurikiyeho cyahitanye abandi bantu babiri bari mu ngabo zirwanya Abahuti, nk’uko abategetsi bo muri Yemen babitangaje.

 

Ni kimwe mu bitero bikomeye byibasiye ubwikorezi bwo mu Nyanja Itukura muri iki gihe, aho umutekano w’ubwikorezi bwo mu mazi ukomeje guhungabana kubera amakimbirane akomeje mu Burasirazuba bwo Hagati.

 

Bab el-Mandeb ni umuhora w’ingenzi uhuza Inyanja Itukura n’Inyanja y’Abarabu, ukaba unyuramo amato menshi atwara ibicuruzwa hagati y’u Burayi, Aziya n’Uburasirazuba bwo Hagati.

 

Igitero kibaye mu gihe amakimbirane yo muri Yemen n’umutekano w’ubwikorezi bwo mu mazi bikomeje kugira ingaruka ku ikoreshwa ry’iyi nzira y’ubucuruzi mpuzamahanga.

 

Source: Reuters / AP

[mc4wp_form]