Rwanda yinjije miliyari 1.1 z’amadolari ya Amerika mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026, azwi nk’amafaranga yaturutse mu bicuruzwa by’ubuhinzi byoherejwe mu mahanga.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ibyoherezwa mu Mahanga by’Ubuhinzi n’Ubworozi (NAEB) cyatangaje ko aya mafaranga yabonetse hagati ya Nyakanga 2025 na Kamena 2026, akaba ari yo menshi u Rwanda rumaze kubona mu mwaka umwe aturutse ku byoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi.
NAEB ivuga ko ayo mafaranga yiyongereyeho 24.3%, ugereranyije na miliyari 893 z’amadolari u Rwanda rwari rwinjije mu mwaka w’ingengo y’imari wabanje.
Iki kigo kivuga ko iri terambere ryatewe n’ishoramari mu bikorwa remezo bifasha abohereza ibicuruzwa mu mahanga, kunoza ubuziranenge bw’ibicuruzwa, gukoresha uburyo bwo gukurikirana inkomoko yabyo ndetse no gushaka amasoko mashya mpuzamahanga.
NAEB kandi ivuga ko u Rwanda rwakomeje gushyira imbaraga mu kongera agaciro k’ibikomoka ku buhinzi no guteza imbere ikoranabuhanga mu rwego rw’ibyoherezwa mu mahanga.
Umuyobozi Mukuru wa NAEB, Claude Bizimana, yavuze ko kugera kuri miliyari imwe y’amadolari ari intambwe ikomeye mu guhindura ubuhinzi bukaba isoko rikomeye ry’amadevize n’iterambere ry’ubukungu.
NAEB ivuga ko iyi ntsinzi atari iherezo, ahubwo ko hakomeje gushyirwa imbere kongera amafaranga ava mu byoherezwa mu mahanga, kwagura amasoko, kongera agaciro k’ibicuruzwa no guteza imbere ubudahangarwa bw’umusaruro w’ubuhinzi.