Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko ishobora gukomeza igikorwa cyo kugenzura no gukumira ubwato bugana ku byambu bya Iran mu gihe kitazwi, mu gihe ibiganiro byo guhagarika intambara hagati y’impande zombi bikomeje kugorana.
Minisitiri w’Ingabo wa Amerika, Pete Hegseth, yavuze ko ingabo z’Amerika zifite ubushobozi bwo gukomeza icyo gikorwa igihe kirekire, kuko amato y’intambara ashobora gusimburana mu karere.
Hegseth yabivugiye muri Panama ku wa 13 Kanama, avuga ko Amerika ishobora gukomeza kohereza no gusimbuza amato mu karere kugira ngo ibashe gukomeza igikorwa cyo gukumira ubwato bugana ku byambu bya Iran.
Iki gikorwa cy’Amerika gikomeje mu gihe Iran n’Amerika bikomeje kutumvikana ku igenzura ry’Inzira ya Hormuz, imwe mu nzira z’ingenzi ku isi zinyuzwamo peteroli na gaz.
Perezida Donald Trump aherutse kuvuga ko Amerika igenzura Inzira ya Hormuz, mu gihe abayobozi ba Iran bo bavuga ko iyo nzira iri mu maboko yabo.
Reuters ivuga ko kuva igikorwa cyo gukumira ubwato cyatangira, ingabo z’Amerika zamaze guhindurira inzira amato menshi y’ubucuruzi yashakaga kurenga ibyo bikorwa, ndetse hari n’amato yagabweho ibitero.
Uko amakimbirane akomeje, impungenge ku isoko mpuzamahanga rya peteroli nazo ziriyongera. Ku wa Gatanu, ibiciro bya peteroli byazamutseho gato nyuma y’itangazo ry’Amerika, kubera impungenge z’uko ikibazo cya Hormuz gishobora gukomeza guhungabanya itangwa rya peteroli ku isi.
Amerika kandi yavuze ko ishaka kongera igitutu cy’ubukungu kuri Iran, mu gihe ibiganiro byo gushaka umuti w’intambara bitaragera ku musaruro uhamye.