Mu karere ka Kamonyi, Abaturage barasaba Leta guha ubufasha Uwababyeyi Mariana w’imyaka 22 n’abasaza be batatu babaye impfubyi ubu bakaba birera ndetse babayeho mu buzima bugoye.

 

Ubwo Tv 1 yageraga mu Mudugudu wa Nyagihamba,Akagali ka Kambyeyi, basanze abaturage basabira aba bana ubufasha aho bavugako ababyeyi babo bapfuye, imyaka irenze itatu n’umwe bari basigaranye yitabye Imana .

 

Bavugako usibye inzu basigiwe n’ababyeyi babo ntakindi bafite kibarengera kuko nta n’itungo na rimwe bafite, ndetse no kubona icyo kurya aba ari intambara kuko uyu Uwababyeyi Mariana ariwe urera aba basaza be akaba nawe yaraje guterwa inda kurubu akaba ari abantu batanu mu rugo badafite uko babayeho.

 

Basaba ko bafashwa kubona uko babaho cyane cyane kubona ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de sante) kuko ari mu cyiciro bishyura ibihumbi 5000 ku muntu akaba atabasha kuyabona ngo abone nicyo abo bana bose barya kubera amikoro make nkuko abaturage bavugako abayeho aca incuro muri rubanda.

 

Minani Jean Paul,Umunyamabanga Nshingwa bikorwa w’Umurenge wa Nyarubaka, avugako aba bana nta kibazo kidasanzwe bafite ahubwo bagiye kwegera uyu mukobwa mukuru muri bo bakamufasha guhindura imyumvire kuko afite imbaraga zo gukora.

 

Ati” aba bana nibyo koko babaye impfubyi mu myaka yashize, ariko bajyanwa na nyirarume utuye Iburasirazuba mu Karere ka Rwamagana, baza kutumvikana nuyu mukobwa Mariana aza no kugaruka atwite, basaza be basigarayo biga kuko baracyari bato barerwa na nyirarume na se wa bo”.

 

Yambwiye kandi Tv 1 ko ubuyobozi buza kwegera Uwababyeyi Mariana akaganirizwa ndetse ku kijyanye na mutuelle ubuyobozi bugiye kubikurikirana bakabona uburyo bwo kwivuza.

[mc4wp_form]