Abantu barindwi bapfuye, abarenga 30 barakomereka nyuma y’uko imodoka itwara abagenzi (matatu) yari itwaye abantu bagiye mu muhango wo gusaba no gukwa ikoze impanuka mu Ntara ya Makueni, muri Kenya.
Impanuka yabereye hafi ya Kalembwani, ku muhanda wa Emali–Ukia. Imodoka yari itwaye abagize umuryango n’inshuti bari bagiye mu muhango wo gukwa.
Raporo za mbere zivuga ko imodoka yabuze feri cyangwa ikabura ubuyobozi ubwo yari imanuka ahantu hahanamye, igahita iva mu muhanda ikubita hasi inshuro nyinshi.
Abakomeretse bajyanywe mu bitaro birimo Makueni County Referral Hospital na Matiliku Sub-County Hospital, aho benshi bavuwe bagasezererwa. Abayobozi bavuze ko abantu barindwi ari bo bapfuye, mu gihe abakomeretse benshi bari bameze neza.
Abayobozi n’abatabazi barimo Kenya Red Cross, Polisi n’inzego z’ubutabazi bakomeje ibikorwa byo gutabara no gukurikirana impamvu nyayo y’iyi mpanuka.