Mu karere ka Gicumbi abaturage barasaba ubuyobozi kubakorera ubuvugizi ku nzoga Gakondo nk’ubushera,urwagwa, ikigage ndetse n’umusururu.
Abaturage baganiriye na Tv na radio 1 bavuze ko mu masaha y’igicuku aribwo bumva imirindi yabazwi nk’abarembetsi batwaye inzoga nka Kanyanga mu buryo butemewe ndetse bwacya abaturage bamwe bakazinywera mu bihuru bavugako bari gucurika ikiyoka.
Abaturage barasaba ko hakorwa igipimo kizajya kigaragaza inzoga Gakondo zujuje ubuziranenge n’izitabufite nkuko hari igipima Amata yongewemo amazi,bityo abasanzwe babishakiramo imibereho hamwe n’Abahinzi b’Amasaka bagakizwa ibihombo bari guhura nabyo.
Abaturage bavuga ko igiciro cy’amasaka ku isoko cyagabanutse aho mbere ikiro cyari ku mafaranga 800frw ubu kikaba kigeze kuri 500frw.
Abaturage bo mu Mirenge ya Gicumbi ndetse niyegereye umupaka bavugako hari abacuruzi basanzwe bazi benga inzoga Gakondo z’umwimerere bagasaba ubuvugizi kuko arizo “Gahuza Miryango” kuva kera bakuze bataramiraho hagati y’inshuti n’imiryango.
Mayor wa Gicumbi, NZABONIMPA Emmanuel, avugako izi nzoga Gakondo zitaciye muri ubu buryo kuko ngo izi ngamba zireba ababikora nk’ubucuruzi aho basabwa kugira ibyo buzuza mu gihe uwakoresheje umunsi mukuru we yegera ubuyobozi bw’Umudugugu n’isibo akagaragaza uburyo azabikoramo burimo kugira isuku n’ibindi.
Abaturage bavuga iki gipimo kiramutse kibonetse byara ari ibyishimo kubamaze igihe bibuka uko basangiraga n’inshuti n’abaturanyi bataramiye kuri izi nzoga Gakondo.