Abantu 12 bahitanywe n’ibitero bya misile z’u Burusiya byibasiye umurwa mukuru wa Ukraine, Kyiv, mu ijoro ryo ku wa Gatatu, mu gihe ibitero byangije inyubako n’ibikorwa remezo bitandukanye.

 

Nk’uko Reuters ibitangaza, abantu barenga 30 bakomerekeye muri ibyo bitero, byakoreshejwemo misile za ballistic.

 

Umuyobozi w’Umujyi wa Kyiv yavuze ko inyubako y’amagorofa icyenda yangiritse bikomeye. Abantu barindwi ni bo bahitanywe n’igitero cyibasiye iyo nyubako.

 

Ibitero kandi byangije ishuri, ibitaro bivura abana ndetse n’izindi nyubako zitandukanye, nk’uko abayobozi babitangaje.

 

Abashinzwe ubutabazi bakomeje gushakisha abantu bashobora kuba bari munsi y’ibisigazwa by’inyubako zangiritse.

 

Igitero cyabaye mu gihe Ukraine n’u Burusiya bikomeje intambara yatangiye nyuma y’uko u Burusiya buteye Ukraine muri Gashyantare 2022.

 

Source: Reuters.

[mc4wp_form]