Umutwe witwaje intwaro w’Aba-Houthi ufite icyicaro muri Yemen watangaje ko wagabye igitero ku bwato bubiri bwanyuraga mu Nyanja Itukura, bwari buvanye ibikomoka kuri peteroli muri Arabie Saoudite.

 

 

Iki gitero gica amarenga ko indi inzira ikomeye inyuzwamo ibikomoka kuri peteroli ishobora gufungwa nyuma y’Umuhora wa Hormuz, mu gihe Iran ikomeje kurasana na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

 

Aba-Houthi bashyigikiwe na Leta ya Iran batangaje ko bifashishije misile na drones mu kugaba igitero kuri ubu bwato burimo ubwitwa Encelia na Layla, bwerekezaga mu Muhora wa Bab el-Mandeb.

 

Byagaragaye ko ubu bwato bw’Abashinwa bwari bwikoreye utugunguru miliyoni enye tw’ibikomoka kuri peteroli. Bwarashwe kuri uyu wa 23 Nyakanga 2026.

 

Nyuma y’iki gitero, ubundi bwato bwikoreye ibikomoka kuri peteroli bwahinduye inzira, bunyura kure y’Umuhora wa Bab el-Mandeb uhuza Inyanja Itukura n’Inyanja y’Abarabu.

 

Abashinzwe umutekano wo mu mazi bavuga ko ubwato bwa Encelia bwatanze impuruza nyuma y’aho Aba-Houthi batangaje ko baburasiye hafi y’icyambu cya Jizan muri Arabie Saoudite.

 

Aba-Houthi bari bateguje ko bazafunga inzira y’ubwato bw’ubwikorezi buva muri Arabie Saoudite mu gihe Amerika yarasa ku bikorwaremezo bitanga ingufu muri Iran.

 

Abasesenguzi bavuga ko guhungabanya umutekano w’Umuhora wa Bab el-Mandeb bishobora gutuma ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byiyongera kurushaho, bikagira ingaruka no ku bindi bicuruzwa.

 

Mu gihe Umuhora wa Hormuz unyuramo utugunguru miliyoni 20 tw’ibikomoka kuri peteroli buri munsi, uwa Bab el-Mandeb wo unyuramo miliyoni 6. Iyi mihora yombi ifatiye runini isoko mpuzamahanga.

 

Ingabo za Amerika zikomeje kugaba kuri Iran, mu bice birimo ibirindiro bya gisirikare n’ibikorwaremezo by’ingufu, mu gihe Iran na yo iri kurasa ku birindiro by’ingabo za Amerika mu Burasirazuba bwo Hagati.

[mc4wp_form]