Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yavuze ko ikibazo cy’inzoga zitujuje ubuziranenge kimaze gukomera ku buryo inzego z’ubuzima zigifata nk’icyorezo, nyuma y’uko mu mezi atandatu ya mbere ya 2026 abantu barenga 500 bajyanwe kwa muganga bazize ibibazo bifitanye isano n’ibi binyobwa.

 

Mu kiganiro na RBA, Dr. Nsanzimana yavuze ko muri abo barwayi hari abagera kuri 50 bamaze gupfa, mu gihe abandi bagize ubumuga n’indwara z’igihe kirekire.

 

Ati ikibazo gikomeye ari uko bamwe mu bakora izi nzoga bazongeramo ibinyabutabire mu buryo bunyuranyije n’amabwiriza, bikaba bishobora guteza uburwayi bukomeye ku babinywa.

 

Minisitiri yavuze ko hari abarwayi bahumye burundu, abandi bagasigara bafite ibibazo by’ubwonko, umwijima n’izindi ndwara zishobora kumara igihe kirekire.

 

Yagaragaje ko ikibazo cyakomeje kwiyongera uko hashiraga igihe, cyane cyane bitewe n’uko ku isoko hagiye hagaragara ibinyobwa bifite urugero rwa alcool ruri hejuru cyane, ndetse bigakorwa mu buryo butagenzuwe.

 

Ati abantu bari basanzwe bazi ibinyobwa gakondo birimo urwagwa n’ikigage, ariko nyuma haza ibinyobwa bifite alcool iri kuri 40% cyangwa 50%, bamwe mu baturage batari basanzwe babinywa babikoresha batazi neza ingaruka zabyo.

 

Dr. Nsanzimana yavuze ko iki kibazo gisaba gufatwa nk’ikibazo cy’ubuzima rusange kigomba kurwanywa hakiri kare kugira ngo kitazagira ingaruka zikomeye kurushaho mu myaka iri imbere.

 

Ibi bibaye mu gihe inzego zitandukanye zatangiye ibikorwa bikomeye byo guhangana n’abakora n’abacuruza ibinyobwa bitujuje ubuziranenge.

 

Ku wa 2 Kanama 2026, Rwanda FDA yatangaje ko yafunze inganda umunani zikora ibinyobwa bisembuye nyuma y’ubugenzuzi bwagaragaje kutubahiriza ibisabwa, ndetse ibinyobwa byazo bihagarikwa ku isoko.

 

Ku rundi ruhande, RIB yatangaje ko mu minsi 10 ishize hafunzwe inganda zigera kuri 90 zikekwaho gukora ibinyobwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko, mu gihe abantu barenga 50 bamaze gufungwa abandi bagishakishwa.

 

RIB yavuze kandi ko bamwe mu bakekwaho ibi bikorwa bakoreshaga ibinyabutabire mu buryo butemewe, bakorera ahantu hihishe ndetse bagakoresha ibikoresho bitujuje ibisabwa.

 

Minisitiri w’Ubuzima yasabye abaturage kwirinda gukomeza kugura cyangwa kunywa ibinyobwa byamaze guhagarikwa, mu gihe ibikorwa byo kubikura ku isoko bikomeje.

 

Yavuze ko kurwanya iki kibazo bitagomba kugarukira ku gufunga inganda gusa, ahubwo hakenewe n’ubufatanye bw’abaturage kugira ngo ibinyobwa bishobora guteza uburwayi n’impfu bitagera ku isoko.

Credit: Igihe News

[mc4wp_form]