Mu karere ka Gicumbi, mu Mirenge nka Manyagiro,Cyumba ndetse na Rubaya abaturage batewe impungenge zikomeye cyane nitsinda ry’abarembetsi bakomeje guhohotera no guteza impagarara muri rubanda.
Abaturage baganiriye na Tv1 bavuzeko iri tsinda ritangira abaturage mu mayira aho riba rigizwe n’abantu benshi ku murongo bitwaje intwaro zirimo imishyo, inkoni ndetse n’imihoro.
Umwe mu baturage bakorewe uru rugomo avugako yahuye n’umwe mu barembetsi akamusingira agira ngo amuteme ijosi ariko agakingaho ikiganza akaba aricyo gikomereka.

Abaturage bo mu Mirenge nka Manyagiro,Cyumba na Rubaya bagaragaje impungenge batewe niri tsinda aho bamwe bicwa, bakabambwa, bagafatwa ku ngufu,bagasenyerwa ndetse bakanamburwa ibyabo ku manywa yihangu ndetse bagatinya kugenda bumaze kwira.
Umuvugizi wa Polisi y’U Rwanda mu ntara y’amajyaruguru CIP Ignace Ngirabakunzi yambwiye tv na radio 1 ko mu duce twa Manyagiro, Cyumba na Rubaya hasanzwe hakorerwa ibikorwa byo kwigisha abaturage ububi bw’ibiyobya bwenge n’urugomo ndetse bamwe bakigishwa abadahindutse bagafatwa.
Ati” umwe mubakora urwo rugomo yafashwe, abandi batatu bakekwaho kubigiramo uruhare nabo bari gushakishwa mu bufatanye bw’inzego z’umutekano n’Ibihugu by’abaturanyi, nta buhungiro buriyo nibafatwa bazambutswa bagarurwe aho bakoreye ibyaha”
Abaturage barasabwa kwirinda guhishirana bagatanga amakuru yose ku bantu bakora ibyo byaha mu gihe polisi ikiri gukurikirana abakora ibyo byaha,ndetse abaturage bakaba bakeneye ingamba nshya zatuma bagenda mu nzira nta bwoba bwo kwikanga abo barembetsi.