Idrissa Ouedraogo yareze Ishimwe Vestine mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, asaba ko urukiko rutegeka uyu mugore kumwereka umwana avuga ko babyaranye, ndetse rugategeka ko hakorwa ibizamini by’amaraso ‘DNA Test’ hagati ye n’uyu mwana.
Ibi bikubiye mu kirego Idrissa Ouedraogo yatanze mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ku wa 17 Nzeri 2026, nyuma yo guhakana ibyo Ishimwe Vestine aherutse kumurega asaba gatanya.
Muri iki kirego IGIHE yabashije kubonera kopi, Idrissa Ouedraogo yavuze ko Ishimwe Vestine aherutse gutanga ikirego cy’ubutane, avuga ko impamvu ashaka gutandukana na we ari uko yamuhohoteraga nyuma y’uko amenye ko umugabo we yari asanzwe afite abandi bagore.
Icyakora muri iyi nyandiko, Ouedraogo ahakana ko ibyo byigeze bibaho.
Idrissa Ouedraogo yavuze ko ikintu kibabaje cyane ari uko kuva umwana bivugwa ko yabyaranye na Ishimwe Vestine yavuka, atarigera amuca iryera nubwo atahwemye gusaba kumwerekwa.
Ouedraogo avuga ko mu gihe ategereje kuburana mu mizi ikirego cy’ubutane yarezwemo na Ishimwe Vestine, asaba Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro gutegeka ko yerekwa umwana bivugwa ko ari uwe.
Avuga ko afite agahinda ko kuba ataramubona mu gihe agiye gutandukana na nyina, ndetse akaba afite impungenge ko nibatandukanywa burundu n’amategeko, bishobora gutuma atazigera abona uwo mwana, cyane ko nyina aba mu mahanga.
Ikindi Idrissa Ouedraogo yasabye Urukiko muri iki kirego ni uko, mu bushishozi bwarwo, rutegeka ko hakorwa ibizamini bya DNA hagati ye n’umwana bivugwa ko ari uwe.
Avuga ko ibi byamufasha gukuraho impungenge zishingiye ku kuba Ishimwe Vestine yaranze ko ahura n’umwana, ndetse bikamufasha gukomeza gukora inshingano ze nk’umubyeyi.
Mu ibaruwa yandikiye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, Idrissa Ouedraogo yasabye ko ibyo byose byakorwa mbere y’uko urubanza rw’ubutane rwatanzwe na Ishimwe Vestine rutangira kuburanishwa mu mizi.