Impinja 14 zapfiriye mu nkongi y’umuriro yibasiye ibitaro byita ku bana bavutse muri Islamabad, umurwa mukuru wa Pakistan.

 

Inkuru ya Al Jazeera yo ku wa 26 Kanama 2026 ivuga ko umuriro wadutse mu gice cy’ibitaro bya Pakistan Institute of Medical Sciences (PIMS) cyita ku mpinja, bituma habura ubuzima bw’abana bari baharwariye.

 

Abakozi b’ibitaro n’abatabazi bagerageje gutabara abana bari muri icyo gice, ariko benshi ntibashoboye kurokoka.

 

Nyuma y’iyi mpanuka, Minisitiri w’Intebe wa Pakistan, Shehbaz Sharif, yasabye ko hakorwa iperereza ryihuse kugira ngo hamenyekane icyateye umuriro n’uko wahitanye abo bana.

 

Abayobozi b’igihugu batangaje ko iperereza rizareba kandi niba ingamba z’umutekano w’ibitaro zarubahirizwaga.

 

Iyi nkongi yongeye gutuma hibazwa ku mutekano w’ibitaro n’ubushobozi bwo gutabara abarwayi mu gihe habaye impanuka nk’izi.