Itorero rya Orthodox ry’u Burusiya rikomeje kwagura ibikorwa byaryo muri Afurika, aho rimaze kugira amaparuwasi menshi ndetse rikomeje kongera abapadiri bakomoka muri uyu mugabane.

 

The EastAfrican yatangaje ko iri torero ryari rimaze kugira hafi amaparuwasi 350 mu bihugu 34 mu ntangiriro za 2025, rikagira n’abapadiri barenga 260, benshi bakaba ari Abanyafurika.

 

Uku kwaguka ariko kwazamuye impaka ku ruhare rw’iri torero, kubera umubano ukomeye uri hagati y’Itorero rya Orthodox ry’u Burusiya na Leta y’u Burusiya.

 

Ambasaderi wa Ukraine muri Kenya, Yurii Tokar, yavuze ko ibikorwa by’iri torero bishobora gukoreshwa na Moscow mu kongera ububasha n’inshingano byayo muri Afurika.

 

Mu Kamena 2026, iri torero ryimitse abapadiri batanu b’Abanyafurika bakomoka muri Kenya, Malawi, Uganda na Zimbabwe, nyuma yo kwiga ibijyanye n’iyobokamana mu Burusiya.

 

Kenya iri mu bihugu iri torero ryibandaho, aho bamwe mu banyeshuri baho boherezwa mu Burusiya kwiga ibijyanye na tewolojiya.

 

Itorero rya Orthodox ry’u Burusiya rivuga ko ibikorwa byaryo muri Afurika bigamije guteza imbere ukwemera, guhugura abapadiri no gutanga ubufasha ku baturage.