Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yavuze ko inzoga zizwi nk’“ibyuma” zimaze guteza ibibazo bikomeye by’ubuzima mu Rwanda, bituma Leta ifata ingamba zo gukurikirana inkomoko y’iki kibazo.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Dr Nsanzimana yavuze ko mu mezi arindwi ya mbere ya 2026, abarenga 500 bageze kwa muganga bafite ibibazo bifitanye isano no kunywa izi nzoga, barimo abahumye n’abagize ibindi bibazo bikomeye.
Yavuze kandi ko abarenga 50 bamaze gupfa, mu gihe abantu hafi 11,000 bamaze kugaragazwa nk’abafite ububata bukomeye bw’inzoga.
Minisitiri yavuze ko mu bantu bagiye kwa muganga harimo n’urubyiruko rufite ibibazo by’impyiko, ndetse ko abarenga 100 bahumye mu mezi arindwi kubera izi nzoga.
Leta kandi yafunze inganda nyinshi nyuma y’ubugenzuzi bwagaragaje ko zitubahirizaga ibisabwa. Hari izasanze inzoga zanditseho urugero rwa alcohol runaka ariko mu bipimo hakagaragara ko irenze cyane, mu gihe izindi zakoraga mu buryo butujuje isuku n’ubuziranenge.
Dr Nsanzimana yavuze ko ikibazo kitareba abakora izi nzoga gusa, ahubwo ko hakenewe uruhare rw’abaturage n’inzego zose mu kugihashya.