Itorero rya Noble Family Church, binyuze mu muryango Women Foundation Ministries, ryatanze miliyoni 20 Frw yo gufasha mu gusana amazu y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Aya mafaranga yatanzwe ku wa 11 Kanama 2026, ubwo hatangizwaga ku mugaragaro igiterane ngarukamwaka All Women Together Conference 2026, kibera muri BK Arena mu Mujyi wa Kigali kikazamara iminsi itanu.
Umuyobozi Nshingwabikorwa Wungirije w’Akarere ka Gasabo, Mudaheranwa Regis, wari uhagarariye Umujyi wa Kigali, yavuze ko aya mafaranga azifashishwa mu gusana amazu arindwi y’abarokotse Jenoside bo mu Murenge wa Kinyinya.
Yasobanuye ko muri Kinyinya hari amazu 45 y’abarokotse Jenoside akeneye gusanwa, ariko ko uyu muryango watangiye gahunda yo gufasha kuri arindwi, azasanwa hakoreshejwe miliyoni 20 Frw zatanzwe.
Umushumba Mukuru wa Noble Family Church, Apôtre Mignonne Kabera, yavuze ko gufasha no kugira uruhare mu iterambere ry’Abanyarwanda biri mu byo umuryango ayoboye ushyize imbere.
Igiterane cya All Women Together Conference 2026 cyitabiriwe n’abantu baturutse mu bihugu 48. Biteganyijwe ko kizarangira ku wa 15 Kanama 2026.
Uyu muryango kandi wari waratanze miliyoni 15 Frw mu giterane cyabereye muri Kigali Convention Centre mu 2025, ayo mafaranga akaba yaragenewe ibikorwa byo gufasha abatishoboye, birimo gusakara ubwiherero.
Source: IGIHE