Ingabo z’u Rwanda (RDF) zinjije ku mugaragaro icyiciro gishya cy’urubyiruko rw’abahungu n’abakobwa binjiye mu ngabo nyuma yo kurangiza neza amahugurwa y’ibanze ya gisirikare yamaze amezi atandatu, yabereye mu Kigo cy’Amahugurwa ya Gisirikare giherereye i Nasho mu Karere ka Kirehe
.
Umuhango wo gusoza ayo mahugurwa wayobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General MK Mubarakh, witabiriwe n’abajenerali ba RDF, ofisiye bakuru n’abato  n’abandi basirikare ku zindi nzego.
Muri uwo muhango, abasirikare bashya berekanye ubumenyi n’ubushobozi bungukiye mu mahugurwa, birimo gukoresha intwaro neza barasa ku ntego no gukora imyitozo itandukanye ya gisirikare, bagaragaza ko biteguye gukora inshingano batanga ikiguzi icyo aricyo cyose mu kurinda no gukorera igihugu.

Mu ijambo rye, General MK Mubarakh yashimiye abo basirikare ku kwihangana, ubwitange n’umurava bagaragaje mu gihe cyose cy’amahugurwa. Yabakiriye mu muryango mugari wa RDF, anabashishikariza gukoresha ubumenyi bungutse mu kurinda ubusugire bw’u Rwanda no kurinda umutekano w’abarutuye.
General MK Mubarakh yongeye kwibutsa inama zatanzwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, ku rubyiruko rwitabiriye Gahunda y’Indangamirwa yabereye mu Kigo cy’Amahugurwa cya Gabiro giherereye mu Karere ka Gatsibo.
Yabasabye gukomeza guharanira kubungabunga ururimi rw’Ikinyarwanda, umuco nyarwanda, imigenzo, amahame n’indangagaciro by’u Rwanda, no guhora biteguye guhangana n’icyahungabanya umutekano w’igihugu.
Yanabakanguriye kwirinda ubunebwe, amacakubiri, imvugo zibiba urwango cyangwa zishyigikira ayo macakubiri, ndetse n’imyitwarire mibi irimo ubusinzi n’ubusambanyi.
General MK Mubarakh yabibukije ko amahugurwa barangije ari intangiriro y’urugendo rwabo rwa gisirikare, ashimangira ko bazakomeza guhabwa andi mahugurwa agamije kongera ubumenyi n’ubushobozi bwabo hakurikijwe uko inshingano za RDF zigenda zihinduka.

Yabasabye gushyira mu bikorwa ibyo bize, kubahiriza icyerekezo n’inshingano za RDF, no kugira uruhare mu kubaka ingabo z’umwuga, zifite ubushobozi kandi zirangwa n’imyitwarire myiza.
Yashimangiye by’umwihariko akamaro ko kugira ikinyabupfura no gukurikiza indangagaciro z’ibanze za RDF, mu gihe bazaba binjira mu mitwe yabo ya gisirikare no gukorana na bagenzi babo.

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda yashimiye kandi ubuyobozi bw’Ikigo cy’Amahugurwa ya Gisirikare cya Nasho, by’umwihariko abarimu, kubera ubwitange n’umuhate bagaragaje mu gutoza no guha ubumenyi abo basirikare bashya bikabategurira gutanga umusanzu unoze mu kurinda no kurengera u Rwanda.
