U Burusiya bwagabye ibitero by’indege kuri Ukraine mu ijoro ryo ku Cyumweru, bihitana abantu babiri.
Ibitero byibasiye uruganda rukomeye rukora ibyuma i Kryvyi Rih, umujyi Perezida Volodymyr Zelenskyy akomokamo.
Abantu 14 bakomerekeye muri ibyo bitero. Uruganda kandi rwangiritse, bituma ibikorwa byarwo bigabanywa.
Mu murwa mukuru Kyiv, ibisasu by’u Burusiya byateje inkongi y’umuriro mu bice bibiri by’umujyi.
Ukraine nayo yagabye ibitero bikomeye bya drones mu gace ka Moscow.
Umuyobozi w’ako gace yavuze ko umuntu umwe yishwe, abandi bagakomereka. Ikigo kinini cy’ubucuruzi kuri internet, Wildberries, na cyo cyibasiwe n’icyo gitero.
U Burusiya bwatangaje ko bwahanuye drones 822 za Ukraine mu bice bitandukanye by’igihugu.
Muri ibyo bitero, drone yinjiye mu kirere cya Romania, igihugu cya NATO. Indege y’intambara ya Espagne iri mu butumwa bwa NATO yahanuye iyo drone.
Ibitero bishya bibaye mu gihe U Burusiya na Ukraine bikomeje kongera ibitero bya drones n’ibisasu, nubwo ibiganiro bigamije gushaka iherezo ry’intambara bikomeje.