Muri iki gihe tugezemo abantu basigaye barwara indwara zitandukanye gusa ariko bakazitiranya n’izindi basanzwe bazi, ibikunze gutuma izo barwaye zikomera ndetse bikabaviramo urupfu kuko ziba zititaweho.
Imwe muri izo ni iyitwa ‘IBD’ (Maladies Inflammatoires Chroniques de l’Intestin) iyi ni indwara ikubiyemo izindi ndwara z’ubwoko butatu bwibasira amara n’urwungano ngogozi.
Iyi ndwara ya ‘ulcerative colitis’ iterwa n’uko ubwirinzi bw’umubiri butangira kwibasira bimwe mu bice by’amara bigatuma amara atangira kubyimba, ibituma igogora ritagenda neza ndetse bigatera impiswi no kuribwa mu nda.
Kimwe na ‘ulcerative colitis’, Crohn’s diseases, na yo iterwa n’ubwivumbatanye bw’ubwirinzi bw’umubiri gusa yo ishobora kwibasira ibice byose byo mu nzira y’igogora, ubwo ni ukuvuga kuva ku munwa kugera mu kibuno.
Ubwoko bwa gatatu ni ‘Microscopic colitis’ ntabwo bufite ibimenyetso bimwe n’izi ndwara gusa bwo kugira ngo babone ko uyirwaye bagukorera ibizamini byo muri laboratwari bifashishije ‘microscopie’.
IBD ntabwo ari indwara ushobora kurwara igihe cy’iminsi ibiri cyangwa itatu kubera ko ntabwo ijya ikira, iri mu bwoko bw’indwara zidakira zirimo diabete, umuvuduko w’amaraso n’izindi.
Inzobere mu kuvura indwara zo mu nda mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK, Dr. Eric Rutaganda, yavuze ko izi ndwara zigira ibimenyetso bimwe birimo kubabara mu nda cyangwa kujya mu bwiherero inshuro zirenga 20 ku munsi.
Ati “Harimo uwituma impiswi, utuntu duke cyangwa akajya mu bwiherero akabura icyo yituma, gusa buriya bose iyo bajyanye umusarani wabo muri laboratwari usangamo amaraso.”
Yavuze ko iyi ndwara iri mu bwoko bw’indwara udashobora kumenya ikizitera gusa avuga ko nubwo bimeze uko hari ibizazane bishobora gutuma ayirwara birimo kwimenyereza kunywa imiti igabanya uburibwe, kutarya indyo yuzuye cyangwa kutita ku biryo urya ndetse n’ibindi bitandukanye.
Dr. Rutaganda yasobanuye ko kubera ko iyi ndwara ikunze gufata amara cyane bigira ingaruka mbi cyane ku mubiri w’umuntu kubera ko iyo umuntu ariye ibiryo, amara ni yo agira uruhare mu gukuramo ibitunga umubiri mu byo twariye.
Rero iyo amara yagize ikibazo bigira ingaruka ku mubiri w’umuntu muri rusange kubera ko nta bwirinzi uba ugifite.
Mu zindi ngaruka mbi ziterwa n’iyi ndwara harimo ko umubiri utakaza imyunyu ngungu y’ingenzi irimo vitamini D, B12, ibituma umubiri uvunagurika.
Yagaragaje ko umubiri ugirwaho ingaruka binyuze mu maraso utakaza aba yatewe n’uburyo inzira y’igogora yangiritse ndetse n’amara yagize ikibazo.
Ati “Uko utakaza amaraso umutima urahungetwa, umutima ujya gutera ukabura icyo usunika, wajya gukora akazi ukumva nta nenge ufite.”
Yagaragaje ko iyi ndwara zigira uruhare mu gutera izindi ndwara zirimo iz’uruhu, amaso, ingingo, ibihaha, umwijima na kanseri y’amara igihe uyimaranye igihe.
Uyu muganga yavuze ko uburyo bwonyine bwizewe bwo kuyirinda ko ari ukubanza kumenya ko ihari ndetse no kugira amakenga wakumva utameze neza ukihutira kujya kwa muganga bakakuvura.
Ati “Igihe mu nda hakuriye ukwiriye kwihutira kujya kwa muganga aho kugira ngo uvuge ngo ni za amibe zanjye narazimenyereye ziraza kwikiza.”
Dr. Rutaganda yasobanuye ko uburyo bwo kuyivura ari ukugabanya ubukana bwayo ndetse ko ari yo mpamvu ashishikariza abantu kuzajya bajya kwipimisha hakiri kare.
Yagaragaje ko hari igihe bajya bakira abantu barembejwe n’iyi ndwara, aho usanga amaraso yarabahiranye, amaso yarabaye umuhondo bikarangira hari nabo biviriyemo urupfu.
Ati “Ntabwo ivurwa ngo ikire burundu, ahubwo irakurikiranwa nkuko diabete, umuvuduko w’amaraso n’izindi biba bimeze.”
Raporo y’Ubushakashatsi ku ndwara zugarije Isi yakozwe n’Ikigo cya IHME cyo muri Kaminuza ya Washington muri Amerika igaragaza ko abarenga miliyoni 3,8 basanzwemo indwara ya IBD, abarimo ibihumbi 42 bicwa na yo.