Indonesia — Abantu batanu bapfuye, abandi 41 baburirwa irengero nyuma y’uko ubwato butwara abagenzi bwafashwe n’inkongi y’umuriro mu mazi yo hafi y’ikirwa cya Madura muri Indonesia.
Ubwo bwato, Mutiara Sentosa 2, bwari butwaye abantu 271, barimo abagenzi 232 n’abakozi 39. Bwaturukaga mu mujyi wa Surabaya mu burasirazuba bwa Java, bwerekeza i Makassar mu majyepfo ya Sulawesi, ubwo inkongi yatangiraga mu gitondo cyo ku Cyumweru.
Amakuru yatanzwe n’ikigo cya Indonesia gishinzwe ibikorwa by’ubutabazi n’ishakisha ry’ababuriwe irengero avuga ko inkongi yatangiye hagati ya saa kumi n’ebyiri na saa moya za mu gitondo, mu mazi yo mu gace ka Sumenep hafi y’amajyaruguru y’ikirwa cya Madura.
Abari mu bwato bahise bahangayika ubwo umwotsi mwinshi w’umukara watangiraga kuwuzura. Amashusho yashyizwe hanze n’abashinzwe ubutabazi yagaragaje ubwato bwuzuye umwotsi, mu gihe bamwe mu bagenzi bari bambaye amakote abafasha kureremba mu mazi bari bateraniye ku gice cyo hejuru bategereje gutabarwa.
Ubwato bumwe bwari hafi y’aho impanuka yabereye bwatangiye gufasha gutabara abagenzi, nubwo bwabanje kugorwa no kwegera ubwato bwahiye kubera ko bwari butwaye imizigo ishobora gufatwa n’umuriro.
Kugeza ku gicamunsi cyo ku Cyumweru, amato atandukanye yari amaze gutabara abantu 225, mu gihe imibiri y’abantu batanu yari yabonetse. Abandi 41 bari bagishakishwa.
Abashinzwe ubutabazi bakomeje gushakisha ababuriwe irengero
Nyuma y’impanuka, abashinzwe ubutabazi bo muri Indonesia bohereje amato mu gace ibyago byabereyemo, ndetse n’ingabo zirwanira mu mazi z’igihugu zohereza ubwato bw’intambara gufasha mu bikorwa byo gushakisha no gutabara.
Icyakora, imiraba ikomeye n’ikirere kitameze neza byakomye mu nkokora bimwe mu bikorwa byo gutabara.Kugeza ubu, impamvu yateye inkongi ntabwo iramenyekana, ndetse abategetsi bavuga ko iperereza rikomeje.
Mutiara Sentosa 2 ifite uburebure bwa metero 160 n’ubugari bwa metero 25. Uru rugendo rwa Surabaya-Makassar rukunze gukoreshwa n’abagenzi bo muri Indonesia ndetse n’ubwikorezi bw’ibicuruzwa, kandi rushobora kumara amasaha agera kuri 40.
Indonesia ni igihugu kigizwe n’ibirwa birenga 17,000, bityo ubwikorezi bwo mu mazi bukaba ari ingenzi cyane mu gutwara abantu n’ibicuruzwa hagati y’ibirwa. Impanuka nk’izi zagiye zibaho muri iki gihugu, aho ibibazo bijyanye n’umutekano w’ubwikorezi bwo mu mazi bikunze kuvugwa mu mpamvu zishobora kugira uruhare mu mpanuka.