Mu Mudugudu wa Kamatamu, Akagari ka Mafu mu Murenge wa Muhura, Akarere ka Gatsibo, abaturage basanze umugore n’abana be babiri bapfiriye mu nzu, bikekwa ko umugore yahaye abana be ibinini byica  ’imbeba, na we nyuma akabinywa.

 

Umugore witwa Musabyimana Claire n’umugabo we Mushiyimana Constance bari basanzwe bafite iduka bacururizagamo mu isantere ya Mukarambi.

 

Ibi byabaye ku mugoroba wo kuwa Kabiri tariki 12 Kanama 2026, Amakuru  twahawe avuga ko umugabo yategereje ko umugore amuzanira ifunguro rya n’imugoroba ariko araheba Kuko yarasanzwe arimuzanira akarara mu iduka kugirango abajura batabiba. Yahise afata umwanzuro wo kujya kumureba mu rugo,  mu kuhagera nibwo yasanze umugore n’abana babo bombi umwe w’imyaka 9 n’undi w’imyaka 4 bapfiriye mu nzu niko guhita atabaza abaturanyi.

 

Abana bapfuye umwe yitwa  Bruno undi akitwa Blere.

 

Abaturanyi bavuga ko impande yabo bahasanze ‘juice’ bikekwa ko ariyo bashyizemo umuti w’imbeva, ndetse n’urupapuro ruvuga ko umugabo we yamucaga inyuma. Bikekwa ko yaba yarakoze ibyo ahima umugabo we.

 

Abaturanyi b’uyu muryango Kandi bavuze ko nta makimbirane bari bafitanye Kuko wari umuryango utuje cyane.

 

RIB na Polisi bageze aho byabereye batangira iperereza ku cyateye urupfu rw’umugore n’abana be babiri.

 

Kugeza ubu, ibyavuzwe ku rupfu rwabo biracyari mu iperereza.

[mc4wp_form]