Mu murenge wa Cyabakamyi, mu karere ka Nyanza, umusore w’imyaka 23 witwa Akimana Eric yitabye Imana nyuma yo kunywa imiti ya super glue ivanze n’ikinyobwa cya energy, mu byagaragajwe nk’igikorwa cyo kwiyahura.

 

Abaturage baganiriye na BTN TV bavuga ko Akimana yari afitanye umubano w’urukundo n’umugore usanzwe ufite umugabo n’abana babiri.

 

Bavuga ko uwo mugore yari yarasezeranyije Akimana ko bazabana, ndetse ko azasiga umugabo we akamusanga. Icyakora, abaturage bavuga ko nyuma yaje kwisubirira ku mugabo we.

 

Nyina wa Akimana yavuze ko ku wa Gatanu umuhungu we yafashe igare rye ajya kurigurisha ku isoko ryo mu Ruhango, yizeye ko agiye gutangira ubuzima bushya n’uwo mugore.

 

Avuga ko agarutse, uwo mugore yamwangiye ko babana, maze Akimana ajya mu nzu arikingirana, yanga no kurya.

 

Nyuma yaje kunywa super glue eshatu yazivangiye n’ikinyobwa cya energy. Yajyanywe ku bitaro bya Nyanza, ariko aza koherezwa ku bitaro bya CHUB, aho yageze yitabye Imana.

 

Bamwe mu baturage bavuga ko Akimana yari amaze gukoresha amafaranga menshi kuri uwo mubano, ibintu bavuga ko byaba byaragize uruhare mu bibazo yanyuzemo mbere yo kwiyahura.

 

Abaturage basabye abantu kwirinda umubano ushobora gushyira abakiri bato mu bibazo, ndetse banasaba urubyiruko kwitondera imibanire y’urukundo ishobora kubagiraho ingaruka zikomeye.

 

BTN TV yasuye uyu mugore uvugwaho kuba yari afitanye umubano na Akimana, maze ahakana ko yamubeshye urukundo.

 

Yavuze ko bari bafitanye ubucuti busanzwe, kandi ko nta ruhare yagize mu kwiyahura kwe. Yongeyeho ko Akimana yari yarigeze kumuhamagara amubwira ko iwabo bari kumutesha umutwe, ariko ko atari azi ko yagurishije igare rye.