Urukiko rwo muri Indiana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwakatiye umwangavu wari ufite imyaka 17 igihe icyaha cyakorwaga igifungo cy’imyaka 100, nyuma yo guhamwa n’uruhare mu rupfu rw’umugabo warashwe atari we wari ugambiriwe.
Uyu musore uzwi nka Larry yakatiwe imyaka 50 kubera ubwicanyi bwa Jordan Swain, naho indi myaka 50 ayihabwa kubera uruhare mu mutwe w’abagizi ba nabi.
Urubanza rwagaragaje ko Swain yishwe mu gikorwa cyari kigamije gucecekesha umuntu wari umuhamya w’ubundi bwicanyi bwakorewe umwangavu w’imyaka 15 witwaga Jullian Craig mu 2023.
Abashinjacyaha bavuze ko nyuma y’urupfu rwa Craig, Larry n’abandi bari bafatanyije na we bakoze umugambi wo kwica umuntu wari ufite amakuru ku byabaye, kugira ngo atazatanga ubuhamya ku bashinzwe iperereza.
Ku wa 2 Gashyantare 2025, icyo gikorwa cyabereye hanze y’akabyiniro ka Sonny Ray’s mu mujyi wa Anderson. Icyakora, abantu bari bagiteguye ntibageze ku ntego yabo, kuko Swain ari we warashwe agapfa kandi atari we wari ugambiriwe.
Undi muntu wari mu rubanza, Samuels, na we yahamijwe ubwicanyi bwa Swain. Yakatiwe imyaka 62 n’igice kubera ubwicanyi, ndetse n’indi myaka 62 n’igice kubera icyaha kijyanye no gukorera mu mutwe w’abagizi ba nabi, bityo igihano cye kigera ku myaka 125.
Larry na Samuels kandi bahamwe n’ibindi byaha birimo kugerageza kwica no gucura umugambi wo kwica.
Mu rundi rubanza, Kyree Craver w’imyaka 19 na we yahamwe n’ubwicanyi bwa Swain. Ku wa 9 Nyakanga 2026, yakatiwe imyaka 90 y’igifungo.
Kubera ko Larry yari ataruzuza imyaka 18 igihe Swain yicwaga, amategeko ya Indiana amwemerera gusaba ko igihano cye gisuzumwa bundi bushya n’urukiko amaze gukora nibura imyaka 20 muri gereza, bitabaye ngombwa ko abashinjacyaha babyemera.
Abashinjacyaha bavuze ko amategeko ya Indiana afata ibikorwa by’amatsinda y’abagizi ba nabi nk’ibishobora guteza umutekano muke cyane, kuko ayo matsinda ashobora guhuza ibikorwa by’ibyaha, gushaka abandi bayinjiramo ndetse no gukora ibyaha agamije inyungu cyangwa kugera ku ntego zayo.
Hagati aho, umuntu wa kane ukekwaho kugira uruhare muri uru rubanza ategerejwe kuburanishwa nyuma muri uyu mwaka.