Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko ingabo zifatanyije n’ubutegetsi bwa Kinshasa zakajije umurego mu bitero byo mu kirere byibasira abaturage b’abasivili nyuma yo gutsindwa inshuro nyinshi ku rugamba.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na AFC/M23, rivuga ko kuva ku wa Mbere tariki ya 22 Kamena 2026 saa 11h30 kugeza ku wa Kabiri tariki ya 23 Kamena 2026 saa 12h00, ihuriro ry’ingabo zirwanira ubutegetsi bwa Kinshasa ryagabye ibitero bikomeye ku bice bituwe cyane bya Bidegu no mu nkengero zabyo, rikoresheje drones za kamikaze ndetse n’indege zo mu bwoko bwa KT-6.
AFC/M23 ivuga kandi ko kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Kamena 2026, hagati ya saa kumi n’ebyiri za mu gitondo na saa tanu za mu gitondo, ibyo bitero by’indege byakajijwe mu turere twa Gakenke na Mikenke, na two dutuwe cyane n’abaturage.
Nk’uko iri huriro ribitangaza, ibisasu byatewe muri ibyo bice byateje impfu z’abasivili benshi, abandi benshi barakomereka, mu gihe ibihumbi by’abaturage byahungiye mu bindi bice bishaka umutekano.
AFC/M23 yashimangiye ko izakomeza ibikorwa byo kurinda abaturage no kubacungira umutekano, ivuga ko yiyemeje guhangana n’ibitero byose byibasira abasivili.