Akenshi ku ruhande rw’abasore gusaba umukobwa urukundo ni ikintu kitoroshye kuko usanga mbere yo kubemerera ko  bakundana hari ibindi bintu byinshi abakobwa babanza gusuzuma, akurikije ibyifuzo afite, imico, aho yakuriye ndetse n’ibindi byinshi.

 

Ni kenshi bikunda kubaho kandi ko umuhungu asaba umukobwa urukundo n’iyo baba basanzwe ari inshuti, bikaba ngombwa ko umukobwa adahita yemera akamubwira ko abanza kubitekerezaho.

Izi ni impamvu 5 umukobwa akunda kubwira umuhungu wamusabye urukundo ko arabitekerezaho.

 

1.Isuzuma

Abakobwa bakunze gukoresha ubu buryo bwo kunaniza basuzuma abasore, ibi bakaba babikora bagamije kureba niba koko ibyo uvuze ari byo kuko usanga bavuga ngo “Niba ankunda ntiyapfa kuva kwizima.”

 

Icyakora ntabwo abakobwa bose basuzuma kimwe, kuko hari abasuzuma igihe kingana n’ukwezi, abandi amezi abiri ndetse n’abandi bagasuzuma mu gihe kinga n’igice cy’umwaka, hano aba agira ngo areba imbaraga uzashyiramo mu rukundo yewe niba koko unamukunda by’ukuri, iyo urambirwa uba ufite amahirwe menshi yo kumubura.

 

2.Imyitwarire idahwitse

Abakobwa ntibakunda kwihanganira imyitarire idahwitse y’abasore, ku buryo ushobora kugaragaraho imyitwarire itari myiza imbere ye byibura rimwe niyo yaba yarafite gahunda yo kukwemerera urukundo azahita abireka. Bityo bakunze gukoresha ubu buryo mu rwego rwo gusuzuma imyitwarire y’umusore uko bwije nuko bucyeye.

 

3.Kwihagararaho

Iyo umukobwa amaze kumenya ko umusore amwemera kandi ko yiteguye kumukorera icyo yashaka cyose kugira ngo amwegukane, nawe atangira kwihagararaho ubwo agatangira kwiha ibyizere kuko yamenye ko hari umusore umwitayeho.

 

Icyakora ntabwo abakobwa bose bagira iyi mico ahubwo ni bamwe na bamwe, muri kwa kwihagararaho nawe iyo yagukunze atinda kubikwereka cyangwa kubikwemerera kugira ngo abanze akunanize gusa.

 

4.Iyo bitamurimo

Abasore benshi ntabwo bakunze kwita kuri uru ruhande gusa nabyo biba bikenewe cyane kuko iyo bagiye gusaba umukobwa urukundo, hari igihe ujya urumusaba ubundi akagusubiza agira ati ‘ntabwo nshaka gukundana nawe’, ku buryo uko wagerageza kose ashaka uburyo bwose yakoresha ngo akunanize kugeza igihe umuvuyeho, nyamara ashobora kubikora atakwanze ahubwo ari uko atakwiyumvishemo cyangwa ngo abe yiteguye kujya mu rukundo.

 

5.Abasore benshi ntabwo banyurwa

Iyi ni iyindi mpamvu ituma abakobwa batinya guhita bemerera umusore urukundo mu buryo bworoshye, abasore bamwe na bamwe biki gihe ntabwo banyurwa no kugira umukunzi umwe gusa, kuko hariho abashimishwa n’umunyenga w’urukundo ku mpande z’igiye zitandukanye z’abakobwa.

 

Iyi ngeso kandi usanga abenshi ibikabaviramo kutanyurwa n’urukundo rw’umwe, iyi ikaza ari iyindi mpamvu rero ituma abakobwa batapfa kugira umutima wo guhita biyumvamo umuhungu ku buryo bahita bamwerera urukundo mu buryo bworoshye.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved