Impyiko ni ingingo z’ingenzi mu buzima bwacu kuko zihariye mu mirimo yazo mu mubiri harimo nko kuyungurura amaraso, kwinjiza imyunyungugu mu mubiri, gukura imyanda cyangwa uburozi mu mubiri ndetse no kuringaniza aside mu maraso.

 

Abantu benshi bakunda gutekereza ko kurwara impyiko ari indwara z’abantu bakuru nyamara siko bimeze kuko buri wese yazirwaka mu gihe atabashije kuzitaho zikiri nzima. Ibi akenshi abantu babikura ku kuba kugira ngo ingaruka z’impyiko zigaragare bisaba igihe kirekire kuko zishobora no gukora mu gihe zigifite 20% y’ubushobozi bwazo.

 

Igisobanuro cyiza cyo kurinda impyiko ni uko ugomba kwirinda ibi bintu:

 

1.Kurya umunyu mwinshi

Mu busanzwe umunyu[Sodium] ni kimwe mu bintu umubiri ukenera cyane gusa kurya umunyu mwinshi byongera ibyago byo kwangirika kw’impyiko, bikanagira uruhare mu kwangirika k’impyiko. Bibaye ngombwa ku munsi nti warenza garama 5 z’umunyu ndetse bikajyana n’isukari.

 

Nk’uko ugomba kwirinda umunyu mwinshi ni ngombwa ko wirinda no gufata isukari nyinshi, kuko byongera cyane ibyago byo kugira poroteyine mu nkari, kandi ibi bikaba ikimenyetso cy’uko impyiko za we zangiritse, gusa iyo ubimenye hakiri kare ushobora kwitabwaho ugakira.

 

2.Kutanywa amazi ahagije

Amazi ni ingenzi cyane mu gufasha neza imikorere y’impyiko mu gufasha kuyungurura amaraso ndetse no gusohora imyanda mu mubiri. Mu gihe umuntu atanywa amazi ahagije bituma imyanda yiyongera mu maraso kubera nta mazi ahagije impiko zibona ngo zisohore iyo myanda.

 

3.kunywa inzoga cyane

Inzoga nubwo hari ahantu zemewe nyamara ziri mu bigira uruhare mu kwangiza ingingo zirimo nk’umwijima n’impyiko mu gihe uzinyweye ku rugero rwo hejuru. Ibi byagaragaye ko inzoga zangiza impyiko mu gihe umuntu azinyweye ku rugeri rwo hejuru.

 

4.Gufunga inkari kenshi

Abantu benshi usanga bafite ingezo yo gufunga inkari cyane mu gihe bari ahantu hatandukanye naho bari bamenyeye, nyamara gufunga inkari kenshi byongera ibyago byo kuba wazana utubuye mu mpyiko(Kidney stones) cyangwa se zikangirika burundu. Mu gukemura iki kibazo ni uko igihe cyose ukeneye kwihagirika ujye uhita ubikora udatinze.

 

5.kudasinzira bihagije

Ubusanzwe gusinzira neza umuntu akaruhuka bifasha umubiri we mu gukora ibintu byinshi ndetse no kwisubiza ku murongo, ibi bikaba bifasha n’impyiko mu mikorere yazokuko agahu kazo kiyuburura ari uko wasinziriye neza, mu gihe utasinziriye neza bituma katiyuburura ugasanga imikorere yazo ntigenze neza.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved