Umusirikare wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) yakubiswe n’abaturage bo mu Birere mu Mujyi wa Goma, bamugira intere nyuma y’uko nawe yari amaze kwica abantu bane abarashe, kuri uyu wa 21 Mata 2024.

 

Icyakora, ntihasobanuwe icyo uyu musirikare yarasiye abo baturage byanatumye nawe rubanda rumwadukira rukamukubita rukamugira intere gusa ibimaze kumenyerwa ni uko aha muri Goma hakomeje kugaragara umutekano muke uterwa n’abasirikare n’indi mitwe yitwaje intwaro ihabarizwa.

 

Amashusho yashyizwe ku rubuga rwa X agaragaramo umuntu uryamye hasi mu muvu w’amaraso bigaragara ko yamaze gupfa hanyuma hakanagaragara andi agaragaza abantu b’Abasivile bafashe mu maboko undi wambawe ipantalo y’Igisirikare cya Congo bigaragara ko yakubiswe cyane ku buryo byasabye abo bari bamufite kumuterura bakamujyana mu modoka ya Gisirikare kuko we atashoboraga kwigenza.

 

Hari umwe mu babonye aya mahano wagize ati “Abasirikare ba Leta ya DRC bakomeje kwica abaturage biturutse ku kuba bafite inzara kubera ko badahembwa, bari kwica abaturage kugira ngo babambure utwabo kandi aribo bagakwiye kuba bareberera ubuzima bw’abenegihugu.”

 

Mu gihe abakurikiranira hafi ibibera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo by’umwihariko mu Burasirazuba bo bakavuga ko ibi byose ari umusaruro wo kuba iki gihugu gifite abasirikare badafite ikinyabupfura ndetse batanagira indangagaciro noneho bikaba biri kugaragara cyane bitewe n’uko kuva aho M23 ibashyiriye ku munigo muri Goma ubu buri wese akaba asabwa gusama aye.

 

Kuri ubu ngo abasirikare ba Leta bari i Goma, bari gusabisha ikintu cyose cyangwa bagatanga ubutumwa ubwo ari bwo bwose bakoresheje isasu kandi rirashwe mu cyico. Uko hashira iminsi myinshi kandi ubwicanyi muri uyu Mujyi bugenda bufata urundi rwego, bigakekwa ko ahanini biterwa no kuba imibereho yo mu Mujyi wa Goma isigaye ihenze, kuva umutwe wa M23 wafunga inzira nyinshi zerekeza muri aka gace.

 

Nta kintu ubuyobozi bwa Gisirikare buyobora intara ya Kivu ya Ruguru bwari bwatangaza ku bwicanyi bw’uyu munsi icyakora mu minsi yashize bwari bwategetse ko nta musirikare cyangwa undi murwanyi wemerewe gutembera muri Goma yitwaje intwaro.

 

Aba baturage bane bishwe uyu munsi bariyongera ku bandi barenga 48 bose bishwe muri uku kwezi kwa Mata 2024, bamwe baraswa n’abasirikare, abandi bakaraswa n’abo mu mutwe wa WAZALENDO naho abandi bo bagasangwa bishwe ntihamenyekane uwabishe.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved