Ubu ni ubuvumbuzi bwakozwe n’abashakashatsi bo mu gihugu cya Denmark, aho bavumbuye uburyo bw’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano bwiswe life2vec bushobora kugaragaza ibihe byose byaranze ubuzima bw’umuntu, ibyo azahitamo gukora mu bihe bizaza n’uko ubuzima bwe bushobora kuzagenda kugeza apfuye kandi bukerekana igihe azapfira.

 

Sune Lehman, umwarimu wo muri Kaminuza y’Ubumenyingiro ya Denmark, ni we wayoboye ubu bushakashatsi, yavuze ko ubwo bageragezaga ubushobozi bw’iri koranabuhanga, bifashishije amakuru avuye mu kigo gishinzwe ibijyanye n’ibarura muri iki gihugu. Aya makuru arimo abantu barenga miliyoni esheshatu ni ayo hagati ya 2008 na 2016. ajyanye n’uburezi, ubuzima, amafaranga umuntu yinjiza n.ibyo akora.

 

Bivugwa ko ubu buryo buzajya bukoresha amakuru atomoye yerekana uko umuntu ariho mu bihe by’ubu, ikabyifashisha mu gupanga ubuzima bwe bwahazaza, kugira ngo life2vec imenye ubuzima bw’abantu, aba bahanga mu bushakashatsi bakoze bayigishije bimwe mu bihe by’ingenzi biranga ubuzima bwa muntu, ndetse ikaba yafata amakuru yabonye igakoramo interuro yumvwa na buri muntu.

 

Aba bashakashatsi mu kugira ngo life2vec bakoze, igaragaze niba umuntu ashobora kuzapfa vuba, bakoresheje amakuru y’abaturage basaga miliyoni ebyiri n’ibihumbi 300 bari hagati y’imyaka 35 na 65 yo hagati ya 2008 na 2015. Lehmann yagize ati “Mu kugerageza uburyo life2vec ishobora gutanga amakuru ya nyayo. Twafashe abantu 100 bo twari tuzi ko 50 by’abo bapfuye mu myaka ine yakurikiyeho n’abandi nk’abo bakiriho, ariko life2vec yo ntiyari ibizi.”

 

Nyuma ngo bayihaye iyo mibare y’abo bantu ngo igaragaze abashobora kubaho muri iyo myaka ine n’abashobora gupfa. Itanga amakuru ya nyayo ku rugero rwa 78%. Aba bashakashatsi bagaragaje ko bagifite imbogamizi zitandukanye, zirimo kutagaragaza ikizica uwo muntu cyangwa se itariki ya nyayo azapfiraho. Ikindi ni uko ubu bushakashatsi bwakorewe mu bihugu bikize, ku buryo bigira ibishobora gutwara ubuzima bw’umuntu bike.

 

Aba bashakashatsi bakaba basabye ko ubu bushakashatsi bwakwagurirwa no mu bihugu bikennye kuko bwitezweho gukemura byinshi mu buzima bw’abantu.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved