Igitangazamakuru cyitwa Bloomberg cyatangaje ko mu makuru cyahawe n’abantu bo mu Burengerazuba bw’Isi, u Rwanda rushinjwa kugira abasirikare babarirwa mu 3,000 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

 

Iki gitangazamakuru kandi kivuga ko RDF ishinjwa guhera imyitozo ya gisirikare inyeshyamba za M23 mu kigo bivugwa ko giherereye hafi y’umupaka w’u Rwanda na Congo.

 

Ikindi kirenze kuri ubwo bufasha kandi, Leta y’u Rwanda inashinjwa guha M23 ubufasha bw’ibikoresho bya gisirikare birimo za drones ndetse n’intwaro zirasa indege n’ibifaru. Icyakora inshuro nyinshi u Rwanda rukunze guhakana kugira ubufasha ubwo ari bwo bwose ruha umutwe wa M23.

 

Ni kenshi kandi mu biganiro bitandukanye, Perezida Paul Kagame aganira n’ibitangazamakuru mpuzamahanga akabazwa niba u Rwanda rwaba rufite ingabo muri Congo, agasubiza ko aho kubazwa icyo kibazo abamubaza batyo bakibajije impamvu yatuma u Rwanda rwohereza ingabo ku butaka bw’iki gihugu.

 

Ni Perezida Kagame kandi wakunze kugaragaza Congo nk’ikibazo ku mutekano w’u Rwanda, ahanini bitewe n’imikoranire Ingabo z’iki gihugu zimaze igihe zifitanye n’umutwe wa FDLR bahuje umugambi wo gushaka guhungabanya umutekano ndetse no gushaka guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved