Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko mu mubano w’abakundana cyane cyane abashakanye, buri mugore wese hari ibintu 5 by’ingenzi aba akeneye mu rugo rwe ku buryo iyo bibuze bizana izindi ngaruka kugeza ubwo hashobora kubaho gucana inyuma, umugore agiye gushaka ibyo yaburiye iwe.

 

Urubuga Women Resources rwagaragaje ibintu bitanu umugore ashobora kubura ku mugabo we cyangwa se akabikora nabi bigatuma amuca inyuma, nyamara biturutse ku myitwarire y’uwo mugabo kandi mbere hose yari afite amahirwe yo kubyirinda.

 

1.Kumwerekana mu ruhame

 

Muri kamere y’umugore aba akeneye ko umwerekana mu ruhame ku bantu muziranye bakomeye, abo mukorana, ndetse n’inshuti zawe zose. Ibi akenshi aba abishaka ngo abone ko utewe ishema na we kandi bituma yumva ashyigikiwe kuko aba ashaka kumenyana n’abandi bantu bari mu buzima bwawe bwa hafi.

 

2.Amarangamutima y’umugabo we

 

Buri mugore wese yishimira kubona amarangamutima y’umugabo we ku buryo niba akoze neza ashimirwa ndetse mu gihe akoze nabi akabimenya kuko bimufasha kwiga akisubiraho ubutaha. Iyo umugore abonye umugabo afite imico yo kwifunga cyane, biramubangamira ku buryo byamuha amahirwe yo kumuca inyuma.

 

3.Uburenganzira ku birebana n’urugo

 

Akenshi n’ubwo umugore aba ashaka kugira ijambo mu rugo, ariko aba akeneye ko uruhare rw’umugabo mu rugo rugaragara, bagahana ibitekerezo bakaganira bihagije ku hazaza humuryango wabo. Iyo umugore ahezwa mu birebana n’urugo bishobora kuba intandaro yo kuguca inyuma kuko bishobira gutuma yiyumva nkaho ntacyo amaze, bityo akajya gushaka abamuha agaciro.

 

4.Ukuri

 

Umugore cyangwa umukobwa akunda umunyakuri, umuntu uzajya umureba mu maso akamuha isezerano ndetse akazabasha no kumurinda. Ibi bivuze ko niba ushaka kuba umwizerwa ku mugore wawe, ujye ugerageza ukuri kukurange.

 

5.Ibitunga urugo

 

Umugore wese aho ava akagera akenera kubaho mu buzima bwiza ndetse no kubona umugabo we ashishikazwa no gukora kugira ngo abone ibibatunga kabone nubwo yaba akorera amafaranga menshi kukurusha, ni byiza kandi kugaragaza ko ushoboye ndetse uzirikana cyane inshingano nk’umugabo.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved