Umunyeshuri witwa Ntihinyurwa Pierre w’imyaka 13 y’amavuko, wigaga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza, kuri Gs Mahoko iherereye mu Murenge wa Kagano, Akarere ka Nyamasheke, yitabye Imana ubwo yari mu isomo rya siporo.

 

Umuyobozi w’ishuri rya Gs Mahoko, Ntagwabira Silas, yemeje aya makuru aho yavuze ko uyu mwana witeguraga gukora ikizamini cya Leta yitabye Imana ahagana saa cyenda n’iminota mirongo itanu, ku wa 19 Mata 2024, ubwo bari mu isomo rya siporo.

 

Yagize ati “Ayo makuru y’urupfu rwe niyo, yitabye Imana ejo bari mu isomo rya siporo, mbere yo gukina mwarimu yabajije abarwaye abavana mu bandi, ariko we yumvaga nta kibazo afite ajya mu kibuga akina nk’abandi.”

 

Deregiteri Ntagwabira yanavuze ko ubwo uwo mwana yari ari gukina yikubise hasi akajya muri kome, ariko ngo mwarimu agahita abimumenyesha. Akomeza avuga ko n’abandi barezi bahise bahagera bagakora ubutabazi bw’ibanze, bahita bahamagaza imodoka n’ababyeyi be, bahita bamujyana mu Bitaro.

 

Yagize ati “Umwana yirukaga ashaka ko bamuhereza umupira, asubira inyuma yitura hasi. Mwarimu yahise ampamagara ambwira ko umwana yagiye muri koma, duhamagara n’abandi barezi baraza batanga ubutabazi bw’ibanze. Tubonye byanze twahamagaye imodoka n’ababyeyi be, duhita tumujyana ku Bitaro bya Kibogora, bavuga ko ubwonko bwe bwahise businzira.”

 

Umuyobozi w’iri shuri yakomeje avuga ko nta burwayi buzwi uyu mwana yari afite, ariko hakaba hari amakuru avuga ko uyu mwana yajyaga abwira iwabo ko ari kumva atameze neza, ariko ibi byago bikaba bibaye bataramujyana kwa muganga ngo bamenye uko ubuzima bwe bwifashe. Kuri uyu wa 20 Mata, ni bwo nyakwigendera yashyinguwe.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved